Minisitiri Rwangombwa aganira na Bomboma (Foto-J.Mbanda)
Florence Muhongerwa

Nyuma y’uko Leta y’u  Rwanda isinyanye amasezerano y’inkunga n’Igihugu cya Suwede, Richard Bomboma wari uhagarariye iki gihugu mu isinywa ry’ayo masezerano aratangaza ko Leta ye izakomeza gutera inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.
Ibi Bombona yabivuze,  kuri uyu wa 23 Ukuboza 2009, ubwo hasinywe aya masezerano aho Leta ya Suwede, ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere SIDA, yahaye u Rwanda inkunga y’amafaranga agera kuri miliyari 2 na miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo masezerano akaba ari ayo gufasha  igihugu cy’u Rwanda  mu gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero zibarirwa mu cyiciro cya gatatu. 

Minisitiri w’Imari  n’Igenamigambi, Rwangobwa Jean yatangarije abanyamakuru ko kuba Suwede yagiranye amasezerano na  Leta y’u Rwanda  y’iyi nkunga  asanga ari intabwe ishimishije  kuko ije kunganira igikorwa cyo gufasha ingabo zavuye ku rugerero.

Abajijwe ibikorwa bimaze gukorwa ku byiciro bibiri byarangiye, Minisitiri yavuze ko abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe bo muri ibyo byiciro byarangiye bagera  ku bihumbi 20 bakaba barafashijwe mu buryo butandukanye  harimo kubashyira mu ngando bigishwa uburyo bashobora kujya kubana nabo basanze ndetse  bagahabwa amafaranga yo gutangira imishinga ibasubiza mu buzima busanzwe.

Uhagarariye itsinda rya SIDA mu Rwanda no mu Burundi, Richard Bomboma  yavuze ko u Rwanda arushimira uburyo rukoresha neza impano ruhabwa  kandi akaba yishimira ko inkunga u Rwanda ruhawe ruyikoresha neza ibyo yagenewe.

Bomboma yakomeje avuga ko  Suwede  izakomeza gutera inkunga Leta y’u Rwanda kuko inkunga ihabwa iyikoresha uko bikwiye kandi akaba asanga ari ngombwa ko u Rwanda ruterwa

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=333&article=11282

Posté par rwandaises.com