Nyuma yuko mu mujyi wa Kigali haturikiye ibisasu, nanone ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa grenade kuwa gatandatu byongeye guturikira mu mujyi wa Kigali, bihitana umuntu umwe binakomeretsa abandi benshi.

Ibi bisasu byaturitse mu masaha ya saa moya z’umugoroba, biturikira ahantu habiri hatandukanye. Icya mbere cyaturikiye mu isanteri y’ubucuruzi, Quartier Mateus, gihitana umuntu umwe kinakomeretsa abandi 24, n’aho ikindi giturikira hafi ya gare ya Nyabugogo gikomeretsa abandi bane.

Iturika ry’ibi bisasu, ryemejwe n’umuvugizi wa w’igipolisi cy’u Rwanda, Eric Kayiranga, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda. Cyakora ngo uwaba yaturikije ibi bisasu ntaramenyekana, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa kabiri no ku ya 4 z’ukwa gatatu, ibindi bisasu nk’ibi byaturikiye mu murwa mukuru wa Kigali binakomeretsa abantu batari bake
Ibi bisasu bikomeje guturika, mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 9 z’ukwa munani uyu mwaka.

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru dusoza, ari nabwo ibi bisasu byaturikaga, ni bwo ishyaka riri ku butegetsi FPR, ryemeje perezida Paul Kagame kuzongera kurihagararira muri ayo matora ataha.

Leta ya Kigali yashinje Jenerali Faustin Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patrick Karegeya, bari mu buhungiro muri Afrika y’Epfo, kuba bari inyuma y’ibisasu byari byaturitse mbere y’ibi.

Mu ntangiriro z’ukwa gatatu kandi, leta y’u Rwanda yataye muri yombi Déo Mushayidi, afatiwe mu gihugu cy’U Burundi, ashinjwa kuba na we ari inyuma y’iturika ry’ibyo bisasu.

Foto: Supuritendenti Eric Kayiranga Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Jules Kagaba

http://www.igihe.com/news-7-11-4726.html

Posté par rwandaises.com