Perezida Paul Kagame (hagati) ashyikiriza kapiteni w’ikipe ya APR FC Patrick Mafisango igikombe (Foto- Thierry)
Peter A. Kamasa

KIGALI – Ku nshuro ya gatatu mu bihe bitandukanye ikipe ya APR FC yongeye kwegukana igikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba no hagati, kigaterwa inkunga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame (Cecafa Kagame Cup 2010), bityo ikomeza kuza imbere mu makipe yo muri Cecafa amaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi.

Muri uyu mukino wa nyuma wabaye ku wa 29 Gicurasi 2010, ndetse ukanitabirwa n’abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida Paul Kagame, ikipe ya St George yo mu gihugu cya Ethiopia yihariye umukino wiganjemo imipira migufi kandi yo hasi ariko iminota 90 y’umukino iza kurangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Haje kongerwaho iminota 30 maze ikipe ya APR FC yisubiraho ishobora kuyibonamo ibitego bibiri byose.

Umunota wa 93 wahinduye isura y’uyu mu mukino kuko ku kazi gakomeye kakozwe n’umukinnyi w’imbere wa APR FC Chiukwepo Musoweya, ufite iminsi mike mu ikipe ya APR FC akaba anarangije iyi mikino ari ku isonga n’ibitego birindwi, yahise atsinda igitego ndetse ku munota wa 95 uyu mukinnyi yongeye gusatira izamu rya St George maze biviramo Victor Nyirenda kubonera ikipe ya APR FC igitego cya kabiri, ngiyo iminota yatumye inzozi za St George zo kuzamura igikombe zishira nubwo nyamara yakoze ibishoboka byose ngo itsinde ariko bikanga.

Kuri uwo munsi kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyikirijwe urukweto rwa zahabu na Cecafa kubera uruhare agira mu kurwanya indwara ya Malariya. Ikipe ya APR FC yahesheje ishema u Rwanda ndetse yunga mu ikipe ya ATRACO FC yari ifite iki gikombe umwaka ushize wa 2009.

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Eric Paske n’ibyishimo byinshi yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yifuza ko uyu mwaka yakwegukana nibura ibikombe bitatu bikomeye ikipe ya APR FC irimo ni ukuvuga Cecafa Kagame Cup 2010 yegukanye, igikombe cya shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Paske ati “ndishimye cyane kandi ndashimira abakinnyi banjye berekanye ko bakuze bagakora bike biduhesha igikombe nubwo nyamara twari dufite abakinnyi benshi batakinnye. ”

Nshutinamaga Ismael(Kodo), wari umaze igihe kirenga umwaka adakina kubera ikibazo cy’imvune we yagize ati “birandenze sinzi uko nabivuga, kuba nagiriwe icyizere kuri uyu mukino nkitwara neza nkaba negukanye igikombe kandi ndumva nzakomeza kuzamura urwego rwanjye.”

Perezida w’ikipe ya APR FC, Brig. Gen. Alexis Kagame yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ashimira Abanyarwanda bakomeje gufasha ikipe ya APR FC muri iri rushanwa ndetse abizeza ko bazakomeza gukora ibishoboka bakubaka ikipe nziza kandi ihesha ishema igihugu.

Ikipe ya APR FC itwaye igikombe cya 2010, nyuma y’uko yagiherukaga mu mwaka wa 2007 ndetse no mu mwaka wa 2004.

Ikipe ya APR FC ikaba yarashyikirijwe igikombe ndetse n’amadorari y’Amerika ibihumbi 30 mu gihe ikipe ya St George yahembwe ibihumbi 20. Ikipe yabaye iya gatatu ariyo Sofapaka yari yatsinze ATRACO FC ibitego 2-1 mbere y’umukino wa nyuma yahembwe ibihumbi 10 by’amadorari y’Amerika.

Kuva iri rushanwa ryakwitwa Cecafa Kagame Cup 2010, mu nshuro 9 rimaze gukinirwa, ikipe ya APR FC imaze kuryegukana inshuro 3, ikurikiwe na Villa SC yo mu gihugu cya Uganda imaze kukegukana inshuro 2.

Dore uko amakipe yegukanye iri rushanwa kuva ryatangira kwitwa  Cecafa Kagame Cup
2002: Simba SC (Tanzania)
2003: Villa SC (Uganda)
2004: APR FC (Rwanda)
2005: Villa SC (Uganda)
2006: Police FC (Uganda)
2007: APR FC (Rwanda)
2008: Tusker FC (Kenya)
2009: ATRACO FC (Rwanda)
2010: APR FC (Rwanda)

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=400&article=14614

Posté par rwandaises.com