Yanditswe Emmanuel N. Hitimana

Ku nshuro ya nyuma nk’umwe mu bari bagize guverinoma y’u Rwanda, umurambo wa Nyakwigendera Marie Christine Nyatanyi wagejejwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo mu rwego rwo kumusezeraho mu cyubahiro, hari na Perezida Paul Kagame, umufasha we ndetse n’abagize guverinoma bose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya Gatatu Ukwakira, mu ngoro y’Inteko hari hateraniye abagize guverinoma ndetse n’inshuti n’abavandimwe ba Nyakwigendera Nyatanyi.

Muri uyu muhango hari hategerejwe ijambo rya Perezida Kagame n’irya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni mbere y’uko buri wese ugize guverinoma ndetse n’inshuti n’umuryango we bamuha icyubahiro.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye abari bitabiriye uwo muhango kudaheranwa n’agahinda gusa, ahubwo ko bakwiye no kwibuka ibikorwa byaranze ubuzima bwe birimo gukorera imiryango ibiri yari asize.

Ati : “Nyatanyi yari afite imiryango ibiri, umuryango we yavukiyemo hari n’umuryango w’igihugu cye yakundaga yakoreraga, mu mirimo yakoreraga muri leta.”

Ku ruhande rwa Minisitiri Musoni bakoranaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko Nyakwigendera Nyatanyi yari umuntu ukunda akazi waharaniraga intego ku kazi ndetse agasaba na bagenzi be kubana ntibahuzwe n’akazi gusa.

Ati : “Yarangwaga n’ubwitange n’umurava kujya inama, kugisha inama bagenzi no mubo ayobora, ndetse no mu ba Minisitiri bagenzi be yaduhwitutiraga kugira umwanya wo gusurana hagati yacu, kugira ubumwe ; kuba atuvuyemo bidusigiye icyuho kinini.”

Nyuma yo kumusezeraho ku mugaragaro hari hateganyijwe misa igomba kubera muri Paruwasi ya Remera Regina Pacis ndetse no kumushyingura mu irimbi ry’i Rusororo.

http://www.igihe.com/spip.php?article16840

Posté par rwandanews