Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yatangajwe ku itariki ya 21 Ugushyingo uyu mwaka, iragaragaza amakuru arambuye ku nama za vuba abarwanyi ba FDLR bagiye bagirana n’abayobozi bakuru muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru ni ikimenyetso cy’uburyo imikoranire y’impande zombi iremereye, bitandukanye cyane n’ibyo Guverinoma ya Kinshasa yagiye itangaza.

Iyi raporo yerekana ko abantu bo ku rwego rwo hejuru muri FDLR no muri leta ya Congo bagiye bagirana ibiganiro n’imikoranire bitandukanye cyane cyane mu minsi yo kuva muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012.

Raporo ya Loni igaragaza ko izi nama zose zagiye ziba rwihishwa zabaga zahamagajwe na Guverinoma ya Kinshasa. Ibi nyamara Leta ya Congo yabikoze yirengagiza abarwanyi ba FDLR bakaguma ku butaka bwayo, mu gihe nyamara bavugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Dore amwe mu makuru ashingiye kuri raporo ya Loni akubiye mu biganiro byabaye hagati ya FDLR na bamwe mu bayobozi bakuru bb’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bibitangaza :

Ku wa 16 Gicurasi, ingabo za Leta zohereje i Kirumba abayobozi b’ingabo bo mu duce twa Kanyabayonga na Kirumba, kugira ngo baganire na FDLR ku bufatanye mu kurwanya M23. Kuri iyi tariki Capt Bruce uyobora abarwanyi ba FDLR bakorera i Lusamambo yakiriye ibaruwa iturutse mu ngabo za Congo (FARDC) zisaba ko FDLR yazifasha mu bikorwa byo kurwanya M23.

Ku wa 18 Gicurasi 2012, amatsinda abiri y’abasirikare ba FDL abitegetswe na Capt Malius yivanze n’ingabo za Leta zoherejwe i Mweso ziyobowe na Lt Col Niyibizi.

Ku itariki ya 22 Gicurasi abasirikare bakuru ba FDLR Capt Gogore na Capt Murengezi uzwi cyane nka Kintu, boherejwe n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR bagirana inama i Goma n’abasirikare bakuru ba Congo bari bayobowe na Col Smith Gihanga.

Kuri 24 Gicurasi Lt Col Caleb Sabena wa FDLR yahawe imyenda ya gisirikare 100 y’ingabo za Congo na Col Yav Philimin, umusirikare wa Congo ufite icyicaro i Rutchuru. Kuri iyi tariki amatsinda abiri y’abasirikare ba FDLR avuye ahitwa Remeka na Numbi yinjijwe mu mutwe w’ingabo za Leta zikorera i Masisi na Karehe, nyuma yaho baza kujyanwa i Rutchuru gutera ingabo mu bitugu ingabo za Leta zarwanaga na M23.

Amakuru y’imikoranire hagati ya FDLR n’ingabo za Congo yaje kandi gushimangirwa na Col Mbarushimana Etienne uzwi ku izina rya Mbaraga Bantu wigeze no kuba umugenzuzi w’imari mu gisirikare, ubwo yatahukaga ku ya 24 Gicurasi avuye i Walikare. Yemeje ko yatahutse ubwo abayobozi b’ingabo muri FDLR mu gace ka Walikare bari mu myiteguro yo kubonana n’ingabo za Leta ngo baganire ku bijyanye n’intwaro no ku mikoranire iruseho.

Ku itariki ya gatanu Kamena 2012, amatsinda abiri yo muri FDLR ayobowe na Maj Oreste ingabo za Leta zabemereyee gutambuka mu duce twa Nyanzare na Mweso, baturutse ahitwa Montana kugira ngo bambukire Kilama bityo batangire ibikorwa byo kwambukiranya imipaka bajya mu Rwanda.

Ku itariki 16 Kamena 2012, Lt Col Niyibizi, umuyobozi w’ingabo za Leta ya Congo zikorera i Kibirizi muri Rutchuru, yahaye ibikoresho bya gisirikare abarwanyi ba FDLR birimo amasanduka 12 y’amasasu y’imbunda za AK 47, n’andi masasu y’imbunda z’ubwoko butandukanye.

Ku itariki ya kane Kamena 2012, Pierre Lumbi, umujyanama wa Perezida Joseph Kabila mu bya gisirikare yategetse umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku Kahongya, kugaragaza abantu bo ku rwego rwo hejuru muri FDLR bashobora guhuza ubuyobozi bukuru bwa FDLR (Gen Sylvain Mudacumura) na Guverinoma ya Congo kugira ngo Congo imwumvishe (Mudacumura) ko agomba kugirana imikoranire mu kurwanya M23 hanyuma bagategura uko bazajya bagaba ibitero by’iterabwoba ku Rwanda.

Ku wa 25 Kamena 2012, abayobozi babiri mu bya politiki ari bo Murego Faustin wari ufite ipeti rya Lieutenant mu zari ingabo z’u Rwanda FAR na Nzabonimpa Joseph bombi baba mu Bubiligi, bafatiwe muri Rutchuru bafite ibyangombwa by’inzira by’u Bubiligi ; urugendo barimo rukaba rufitanye isano n’iyi mikoranire ya FDLR na FARDC.

Ku itariki ya cyenda 2012, Maj Blaise Asifiwe ukora mu butasi bwa FDLR yari i Goma ayoboye itsinda ry’abantu bo muri FDLR bahuye na Gen Maj Amisi Kumba wari ukuriye ingabo za Congo zirwanira ku butaka ubu akaba yarahagaritswe ku mirimo. Iyi nama yemeje ko Congo iha intwaro FDLR kugira ngo ijye igaba ibitero mu Rwanda.

Ku itariki ya kabiri Nyakanga 2012, Brig Gen Masunzu yahuye n’umuyobozi wa Division ya kabiri muri FDLR Lt Col Hamada, amusaba kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyepfo mu duce twari twasizwe n’ingabo za Leta zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru kurwanya M23. Gusa uyu mugambi ntiwashobotse kuko ku itariki ya 10 Nyakanga Hamada yagiye kubonana n’abayobozi ba FNL muri Kivu y’Epfo bigatuma umugambi wa Masunzu utagerwaho.

Ku ya 27 Nyakanga 2012 abarwanyi ba FDLR bayobowe na Lt Col Hatungumuremyi bakunze kwita Caleb bari ku musozi wa Kilama bafasha ingabo za Congo i Kanyabayonga, mu myiteguro yo kugaba igitero ku barwanyi ba M23. Kuri uyu munsi izi ngabo za FDLR z’i Kalima zatangiye guhabwa amakarita y’ingabo z’igihugu, kugira ngo borohereze FARDC mu gikorwa zari zifatanyije.

http://www.igihe.com/politiki/amakuru-124/raporo-ya-loni-irashinja-ingabo-za-congo-ubufatanye-na-fdlr.html

Posté par rwandaises.com