Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika  ya Congo Denis-Sassou-N’guesso bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’ibihugu byo mu karere igamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abanyacyubahiro bombi baganiye kuri iki kibazo mu biganiro bagiranye mu ruzinduko rw’iminsi ibili Perezida Denis Sassou N’guesso  yarimo mu Rwanda rwarangiye kuri iki cyumweru.

Kuva ku wa gatandatu kugeza kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou N’Guesso yari mu ruzinduko mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Paul KAGAME. Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro ku wa gatandatu nimugoroba. Itangazo dukesha ibiro bya Perezida wa Repubulika rivuga ko abanyacyubahiro bombi bishimiye iterambere ry’umubano hagati ya Congo n’ U Rwanda.  Iryo tangazo rinagaragaza ko abakuru b’ibihugu byombi banaganiye ku kibazo kirebana n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaperezida bombi baganiye ku buryo burambuye  ku kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bishimira imyanzuro yafashwe n’ibihugu byo mu karere mu nama yabereye I Kampala. Bahamagariye Gouvernement ya DRC n’umutwe wa M23 gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe I Kampala  kuko bitanga amahirwe yo gukemura amakimbirane. Ababakuru b’ibihugu bombi banagaragaje ko ari ngombwa ko habaho isesengura nyaryo ry’ibitera kubaho kw’imitwe yitwaje intwalo muri DRC bityo bigafasha mu kuyibonera ibisubizo.

Itangazo  ibiro bya Perezida byashyize ahagaragara rimenyesha ko Perezida wa Congo, Denis Sassou N’ Guesso yashimye ubushake abayobozi bU Rwanda na Uganda berekanye mu gushakira umuti ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Sassou-N’guesso yahaye agaciro gakomeye ibiganiro n’umuti wavuye mu biganiro byabaye mu ntangiriro z’iki cyumwru bihuje ba Perezida KAGAME, Museveni na Kabila. Perezida Sassou N’Guesso asanga ibyo biganiro ari inzira yatanga umusaruro mu kubaka ikizere hagati ya DRC n’ibihugu bihana imbibi.

Perezida Denis Sassou N’ GUESSO yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda kuri iki cyumweru, ku kibuga cy’indege akaba yaherekejwe na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME wari kumwe n’abaministre n’abayobozi mu nzego z’umutekano.

UFITINEMA Remy Maurice

Posté par rwandaises.com