Gutora FPR ni ugutora neza, ni ukwiteganyiriza – Kagame

Mu gihe Abanyarwanda biteguye gutora abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora azaba ku wa 15-18 Nzeli 2008, kwiyamamaza nabyo ku bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko byaratangiye ku wa 25 Kanama 2008, bikaba biteganyijwe kurangira ku wa 13 Nzeli habura iminsi ibiri ngo amatora abe nk’uko biteganywa n’amategeko. Umuryango wa FPR Inkotanyi ukaba waratangije mu rwego rw’igihugu ibyo bikorwa byo kwiyamamaza kimwe n’imitwe yishyize hamwe na wo, mu muhango wabereye ku kibuga cya Camp Kigali, mu mujyi wa Kigali