7 Septembre 2008

ITANGAZO AMATORA

Ambassade y’u Rwanda i Buruseli, ishingiye ku mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yihariye agenga itora ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’Abadepite ryo ku wa 15 Nzeli 2008 muri za Ambassade z’u Rwanda iramenyesha Abanyarwanda ibi bikurikira :

1. Ingingo ya mbere : Ibiro by’Itora

Mu rwego rw’Amatora ya Diaspora mu Bubiligi no bafi yaho, ibiro by’itora bizabera ku cyicaro cy’Ambasade, 1 Avenue des Fleurs, 1150 Bruxelles.

2. Ingingo ya kabiri : Amasaha y’Itora

Amatora azatangira saa kumi n’ebyiri (6h00) za mu gitondo arangire saa kumi n’ebyiri (18h00) za ni mugoroba.

3. Ingingo ya gatatu : Abemerewe gutora

Hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza agenga amatora, nta munyarwanda wemerewe gutora atari kuri lisiti y’itora ntakuka ya Ambassade y’u Rwanda i Buruseli.

Abatali kuri lisiti y’agateganyo yoherejwe na Ambasade mbere basabwe guhamagara cyangwa kwandikira Ambasade kuri mail kugirango babarebere niba bariho.

4. Abanyarwanda bibaruje ahandi

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’akazi cyangwa abanyeshuri bafite amakarita y’itora baboneye mu Rwanda, bemerewe gutora bagashyirwa ku mugereka wabugenewe, bamaze kwerekana ikarita y’itora yabo n’ibibaranga byatanzwe na Leta y’u Rwanda.

5. Amakarita y’Itora

Amakarita y’itora azaboneka ku munsi w’itora kuwa 15/09/2008.

Bikorewe i Buruseli ku wa 05/09/2008

GAHAMANYI Parfait

Chargé d’Affaires a.i