NEW YORK – Perezida Paul Kagame aratangariza amahanga ko adakwiye kwitiranya Afurika y’ubu n’iyo mu bihe byashize. Ibi yabivugiye mu kiganiro mbwirwaruhame yatangiye mu Ishuri Rikuru Mpuzamahanga ryigisha ibijyanye n’umuco w’amahoro riri mu Mujyi wa New York aho yari yatumiwe nk’umushyitsi mukuru kuri uyu wa 21 Nzeri 2009.

Mu ijambo yagejeje ku mpuguke zitandukanye, Perezida Kagame yagaragaje ko ubu umugabane w’Afurika uberamo impinduka zidasanzwe ari na yo mpamvu hari byinshi bigenda bigerwaho birimo kuba ibihugu by’Afurika cyane ibiherutse mu bibazo by’intambara ari byo byaje ku isonga ku rutonde rw’ibihugu byakoze impinduka zigaragara mu bijyanye no gukora neza ubucuruzi.

Yagize ati « kuri ubu Afurika irangwamo umutekano n’ubusugire ndetse ishishikajwe no gushakira abayituye uko bazamura imibereho yabo »

« Nejejwe no kuvuga ko ibijyanye n’amahoro, umutekano n’iterambere, Afurika y’ubu idakwiye kugereranywa n’iyo mu bihe byashize, kimwe n’uko n’ahandi ku isi ubu igishyizwe imbere n’Abanyafurika ari ukwiteza imbere ».

Avuga kuri raporo y’ibijyanye no gukora ubucuruzi iherutse gushyirwa ahagaragara na Banki y’Isi yerekanye ko u Rwanda ari cyo gihugu kiza ku isonga mu gukora impinduka ziteza imbere ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu cye kibikesha ubufatanye no kurebera ku bihugu nka Sierra Leone na Liberia bifite icyerekezo kizima nyuma y’igihe gito bimaze bivuye mu ntambara.

N’ubwo yemera ko Afurika igifite ibibazo, Perezida Kagame yerekanye ko hari byinshi bimaze guhinduka cyane mu ishoramari aho iby’ubufatanye mu ishoramari bitakigarukira mu burengerazuba bw’u Burayi, ahubwo kuri ubu ibihugu nk’u Bushinwa n’u Buhinde na byo bifite uruhare rufatika mu izamuka ry’ubukungu.

Aha akaba yaranaboneyeho kuvuga ko Urugaga rw’Abikorera muri Afurika rwamaze gutera intambwe mu gushora imari mu itumanaho rikoresha telefoni zigendanwa ndetse abari muri iyi mirimo bakaba bamaze kubibonamo inyungu ifatika.

N’ubwo bwose Afurika ikomeje kwishakira umuti w’ibibazo ihura na byo, Perezida Kagame ntiyabuze kugaragaza ko hakenewe ubufatanyabikorwa bushingiye ku kubahana, kwizerana no guhuriza hamwe ibikorwa.

Ashingiye kuri ibi, Perezida Kagame yabwiye imbaga y’abari bamuteze amatwi ko urugero abishingiraho ari uburyo ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ari byo byahisemo gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muke byabonekaga hagati yabyo.

Yagize ati « n’ubwo ibibazo byabaye hagati y’u Rwanda na Kongo byagiye byitiranywa ndetse ubundi abantu bakabivuga uko bishakiye, ubu ibihugu byombi bishishikajwe no gushaka uko hakubakwa ubumwe budashingiye ku bya politiki gusa, ahubwo bushingiye ku mishinga irambye y’ibijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Ibi kandi bizaza byiyongera ku byo tumaze kugeraho birimo kongera kubyutsa umubano ushingiye kuri za Ambasade n’ibindi bijyanye n’ubukungu birimo imishinga y’ibirebana n’ingufu, ishoramari, ibidukikije n’ibindi ».

Kuri iki gicamunsi, Perezida Paul Kagame arifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu mu gutanga ibiganiro byihariye ku mihindagurikire y’ikirere, ariko akaza kuba ari we mu Perezida wenyine wo ku mugabane w’Afurika ugira uruhare muri iki kiganiro aho Perezida w’Amerika, Barack Obama, aza gutanga ijambo nyamukuru.

Nyuma yaho kandi Perezida Kagame ari kumwe n’abandi Baperezida b’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara baraza kugirana inama yihariye na Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=293&article=9332

Posté par rwandaises.com