Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame i Bumbogo muri Gasabo (Foto J Mbanda)

Jerome Rwasa

GASABO – Ari imbere y’imbaga y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku bihumbi 50 bari bateraniye ahitwa i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ku wa 7 Kanama 2010, umukandida w’Umuryango FPR – Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye abaje kumva gahunda abafitiye, ko uburyo amahanga amwe yitwara ku Rwanda bidashingira ku kuba nta demokarasi iri mu Rwanda, ko ahubwo kuba rutihagije mu bukungu ari yo mpamvu baruvuga uko bishakiye.

Nyakubahwa Kagame Paul yabwiye abanyamauryango bari aho, ko imyaka irindwi ishize yibanze kuri gahunda zo kubaka ubukungu  n’iterambere, kuzamura imibereho y’Abanyarwanda mu nzego zinyuranye nk’ubuvuzi n’uburezi, kongera ibikorwa remezo no guha u Rwanda n’Abanyarwanda agaciro, akaba ngo ashimishwa n’intambwe bigezeho ubu,  anashima ubufatanye bwa buri Munyarwanda ati  “mu myaka irindwi iri imbere turashaka gukuba inshuro nyinshi ibyo twakoze mu myaka irindwi ishize.”

Yongeyeho ko kubaka u Rwanda ari inshingano z’Abanyarwanda, bakaba ubwabo ari nabo bagomba kwihitaramo uburyo bubanogeye bwo kubikoramo, kurusha kwicara bagahabwa amabwiriza n’Abanyamahanga cyangwa abandi Banyarwanda barangwa  n’amarangamutima, ivangura n’ayandi mabi, kandi bizwi ko ntacyo byigeze bimarira abaturage.

Kuri uyu wa 07 Kanama, kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame kwatangiriye mu Karere ka Gasabo kuri Sitade Amahoro, bisorezwa i Bumbogo, ahari abantu b’ingeri zose nk’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo mu mahanga barenga 60.

Usibye imivugo n’udukinamico twavugaga ku byiza abaturage bagejejweho na Paul Kagame, hanatanzwe ubuhamya bunyuranye ngo bugaragaza impamvu bagiye bahitamo kuyoboka FPR-Inkotanyi, kandi bagasezeranya umukandida wabo kuzamutora ku ya 9 Kanama 2010.

Umwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Nyiransengimana Yozefina yavuze ko ahereye ku mafaranga make agera ku bihumbi 50, yashoboye kwivana mu cyiciro cy’abatindi nyakujya, ngo mu bikorwa binyuranye yagiye akora akaba yarashoboye kwiyubakira inzu ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ndetse yigurira isambu y’amafaranga miliyoni ebyiri n’igice, ati “jye n’abandi banyamuryango turagusaba kwitegura intsinzi, aho kwitegura amatora kuko ibyiza watugejejeho ntawabirengaho ngo akwime ijwi rye.”

Mu kunga mu ry’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame, ushinzwe kumwamamaza Ndayisaba Fidèle yagize ati “gutora Kagame ni ukwanga ubuswa na ruswa, ukimakaza ukuri kugira ijambo mu gihugu cyawe, kandi ukagira uruhare mu bikorwa nta kugirwa indorerezi.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=430&article=16158

Posté par rwandaises.com