Date: 27-octobre 2008

Nyuma yo gutegerezwa n’abantu batari bake, urubanza rwaburanwaga na Jenerari wa Burigade Wilson Gumisiriza, Majoro Wilson Ukwishaka, ba Kapiteni John Butera na Rukeba Dieudonné, rwarabaye.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo rwari ruhagarariwe na Brig. Gen. Steven Karyango, rwemeje ko Gumisiriza na Ukwishaka bagizwe abere, naho Butera na Rukeba bakatirwa imyaka umunani y’igifungo umwe umwe.

Urukiko rwasomye urwo rubanza rushingiye ku birego bashinjwaga n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari buhagarariwe na Kapiteni Ngabo Kayijuka.

Gumisiriza na Ukwishaka bakaba barashinjwaga ubufatanyacyaha mu iyicwa ry’abihayimana ahitwa i Gakurazo ryabaye ku wa 5 Kamena 1994, ba Cpt. Butera na Rukeba (wavuye mu gisirikare) bakaba bashinjwa kuba baragize uruhare mu iyicwa ry’abo bihayimana dore ko bo banabyiyemerera bakabisabira n’imbabazi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Gumisiriza na Ukwishaka igifungo cya burundu kuko batemeraga icyaha ndetse no gukurwaho impeta zose za gisirikare, naho Butera na Rukeba kuko bo bemeye icyaha basabirwa igifungo cy’imyaka 15, Butera akavanwaho impeta za gisirikare.

Urukiko ruyobowe Brig. Gen. Steven Karyango rwatangaje ko rwasanze Gumisiriza na Ukwishaka icyaha cy’ubufatanyacyaha bashinjwa kitabahama kuko nta ruhare nk’abayobozi bagize mu iyicwa ry’abo bihayimana dore ko batigeze bagira ifatanyamugambi n’abakoze icyo cyaha.

Urukiko rwatangaje ko mu kwiga urubanza rwifashishije amategeko mpuzamahanga agenga ibyaha by’intambara yo mu mwaka wa 1949, mu ngingo yayo ya 3 kimwe n’amasezerano y’inyongera yo ku wa 10 Kanama 1977.

Urukiko rwakatiye kandi Kapiteni Butera John na Dieudonné Rukeba igifungo cy’imyaka umunani kuko ibyaha bakoze byo kwica binyuranye n’amategeko mpuzamahanga y’intambara kuko bakoze icyaha cyo kwica utabarwanyaga cyane ko na bo babyiyemereye imbere y’urukiko.

Ibyo bihanwa n’ingingo ya 311 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ikindi ni uko urukiko rwasanze nta nyoroshyacyaha bahabwa kuko muri bo nta n’umwe ufitanye isano n’abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside, ibyo bakaba barabikoze nta kintu kibasembuye nk’uko babyivugiraga.

Urukiko rwa Gisirikari rwagabanyije imyaka bari basabiwe n’Ubushinjacyaha kubera ko nta bindi byaha bigeze baregwa, kandi bakora ubwo bwicanyi hakaba hari mu bihe by’ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi i Kabgayi n’ahandi mu Rwanda.

Aba basirikare batawe muri yombi ku itariki ya 11 kamena nyuma y’iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bufatanyije n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR).

Uru rubanza rwakurikiraniwe hafi n’uru rukiko ruhagarariwe n’umunyamategeko w’inararibonye umunyakameruni William Egbe.

Amakuru y’Izuba Rirashe