Igihugu cya Congo-Brazzaville kimaze gutangaza ko ubuhunzi ku Banyarwanda buzarangirana n’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka aho kuba mu Kuboza nk’uko byari byarateganijwe.

Kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri ifite uburenganzira bwa muntu mu nshingano zayo muri Congo-Brazzaville yatangaje ko ubuhunzi ku Banyarwanda buzarangira tariki 30 Kamena 2012.

Umuyobozi mukuru muri iyi Minisiteri, Alice Tsoumou Gavouka yagize ati  » Kwitwa impunzi ku Banyarwanda bizarangira tariki 30 Kamena aho kuba kuwa 31 Ukuboza nk’uko byari byatangajwe mbere. »

Akomeza avuga ko nyuma yo gushyiraho iyi tariki, guverinoma y’iki gihugu izahita itangira kwiga ikibazo ku kindi ku Banyarwanda bashaka kwigumira muri Congo-Brazzaville.

Abanyarwanda bagera ku 7800 batangiye kuba muri iki gihugu nk’impunzi kuva ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatutumbaga, ndetse no mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo.

Afriquinfos dukesha iyi nkuru gitangaza ko nyuma y’aho umutekano ugarukiye mu Rwanda, Congo-Brazzaville n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) bashyize umukono ku masezerano yo gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gusubira mu gihugu cyabo.

Ibi kandi byashimangiwe n’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu mu Gushyingo 2010 maze ku bufatanye na HCR leta y’u Rwanda igakangurira Abanyarwanda gusubira mu rwababyaye

Yanditswe  na Rachel Mukandayisenga

www.igihe.com/spip.php?article20649

Posté par rwandanews