Kagame yatangaje ko inama ya mbere ihuje imiryango itatu yo mu karere ari imwe mu nzira nziza zo kwibutsa abayobozi b’Afurika ko bagomba gushyira umwete n’imbaraga mu guteza imbere ubufatanye kuko ibihugu byose bizabwungukiramo.
Ibi Kagame yabivugiye i Kampala ku wa gatatu, mu mihango yo gufungura ku mugaragaro inama yahuriwemo n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Intego ya mbere y’iyi nama yo mu rwego rwo hejuru yari ugushyiraho uburyo iyi miryango itatu yazajya iganira kandi ikungurana ibitekerezo mu buryo bwo kongera ubufatanye.
Kagame yagize ati “Iyi nama ni undi mwanya tubonye ngo twiyibutse ko tugomba kongera imbaraga, cyane cyane mu byerekeranye no guteza imbere ubucuruzi muri utu turere, kubaka no gutunganya ibikorwa remezo by’ingenzi no gushyiraho inzego z’ubuyobozi zikora neza ngo zishyigikire izo ngamba.”
Kagame uri kuyobora EAC yavuze ko afite icyizere ko iyi nama izafasha kugera ku bikorwa bigendeye kuri gahunda biganisha ku bufatanye, umusaruro n’iterambere ry’utu turere dutatu ndetse n’iry’utundi duce dufatanya n’iyi miryango.
Ati “Duteraniye hano mu gihe isi yose ifite ibibazo by’ubukungu kandi ikibaza uko ejo hazaza hazaba hameze, ni igihe kandi Afurika itaramenya neza ingaruka ibyo bibazo by’ubukungu bizayigiraho.”
Yakomeje asobanura ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bicare hamwe bige ku bintu byakomeje kugenda bidindiza ubufatanye burambye. Muri ibyo harimo ikibazo cyo kuba hari ibihugu bishobora kuba biri mu miryango myinshi, akaba ariyo mpamvu ngo muri iyi nama bazakigaho.
Kagame ati “Ibyo bitera kudakurikiza no kudaha ingufu amasezerano menshi dusinya, kuko ubufatanye bw’akarere kanini buruta kure udusoko duto kandi twa nyamwigendaho.”
Ati “Tuzi twese ukuntu gukuraho amahoro n’imisoro kuri gasutamo biteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane – kandi kuvanaho izo nzitizi ntibisaba amikoro ahanitse, ahubwo bisaba ubushake bwa politiki”.
Kagame nyamara yibukije ko ubufatanye no kwishyira hamwe bizagira abo byungura n’abo bihombya mu minsi ya mbere bitwe n’impamvu zitandukanye zirimo ubusumbane mu mbaraga z’ubukungu no mu musaruro buri hagati y’ibihugu.
Ati “Niyo mpamvu ubufatanye bwiza butegura uburyo bwo gushumbusha no gufasha ibihugu bititeguye kurusha ibindi, bikabona umwanya uhagije wo gukemura ibibazo bivuka mu minsi ya mbere.”
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’iyo miryango n’abakuru b’ibihugu biyigize nka Yoweri Museveni wa Uganda, Jakaya Kikwete wa Tanzaniya, Mwai Kibaki wa Kenya, Kgalema Motlanthe w’Afurika y’Epfo na Robert Mugabe wa Zimbabwe.
Perezida Museveni wari wakiriye iyi nama yavuze ko ari igikorwa kizibukwa mu mateka kuko ngo umwanzi wa mbere n’intege nke z’Afurika byabaye ukudashyira hamwe n’ubufatanye buke haba muri politiki no mu by’ubukungu.
Ati “Niyo mpamvu Afurika yahuye n’icuraburindi ry’ubucakara mu gihe cy’imyaka 300 yose. Jye ntekereza ko ibibazo byinshi by’Afurika byatewe n’ubufatanye buke cyane cyane mu bya politiki.”
Yakomeje asobanura ko ubufatanye ari igikoresho cy’ingenzi cy’abantu bashyize hamwe bafite isoko rimwe baharanira kwiteza imbere mu gihe kizaza.
Umukuru wa SADC akaba na Perezida w’Afurika y’Epfo Kgalema Motlanthe, we yatangaje ko ubufatanye no kwishyira hamwe by’akarere ari ingenzi kugira ngo akarere kiteze imbere mu gihe isi yose yitabiriye ikomatanya bukungu.
Ati “Muri SADC twumva ko igihe kigeze kugira ngo COMESA, EAC natwe dushyire hamwe gahunda z’ubufatanye zacu mu rwego rwo kwagura isoko ryacu, kubohora ubushobozi n’imbaraga zo kubyara umusaruro, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika no kwiteza imbere muri rusange.”
Ati “Igikorwa twatangije uyu munsi kizadufasha guhangana n’ikomatanya bukungu maze tunakemure ikibazo cyo kubona igihgu kimwe mu mriyango myinshi y’ubufatanye.”
Yongeyeho ati “Imbaraga zacu ziri mu kwishyira hamwe kandi bizaduha ububasha bugaragara bwo kugera ku ntego rusange twihaye.”
Kgalema Motlanthe yarangije asaba abandi bayobozi bari bitabiriye iyi nama gufata ibyemezo bisabwa kugira ngo akarere kagire Isoko Rusange.
Mbere yo kurangiza inama, Amb. Juma Mwapachu yasomye itangazo rusange rikubiyemo ibyemeranyijweho n’abitabiriye inama.
Yatangaje ko bemeranyije kuri gahunda yo kunoza no guhuza ubucuruzi mu miryango itatu, bagakuraho imisoro n’amahoro ku bacuruzi, bagashyiraho gahunda zo gushyiraho ibikorwa remezo bihuriweho n’uturere dutatu no gushyiraho ubuyobozi bushinzwe kureba uko imiryango yarushaho gukorana no guhahirana.
Amakuru ya The New Times