Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi batandukanye abifuriza umwaka mushya wa 2009.

 

Turusheho gutera intambwe mubyo twifuza-Kagame


Ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2008, mu busitani bw’Urugwiro, habereye igikorwa cy’ubusabane aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru b’igihugu, abanyacyubahiro batandukanye, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abandi bose bafatanya n’u Rwanda muri byinshi bitandukanye. Hari kandi no mu rwego rwo kubifuriza Umwaka mushya muhire wa 2009 no kwishimira ibyagezweho mu mwaka urangiye wa 2008. Intego nyamukuru y’ubu busabane nk’uko Nyakubahwa Perezida Kagame yabibwiye abari bateraniye aho ngo kwari ukubifuriza umwaka mushya muhire wa 2009. Yagize ati “ Icy’ingenzi cyatumye mbatumira muri iyi ngoro, ni mu rwego rwo kubifuriza Umwaka mwiza muri byose wa 2009 kandi nizeye ko na Noheli yababereye nziza”. Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Uyu munsi n’uwo kwishima, gusabana ndetse no kwishimira ibyiza twagezeho muri uyu mwaka turangije wa 2008”. Perezida Kagame yabibukije ko hari byinshi byagezweho n’ubwo bitari byoroshye. Ati “Mu buzima niko bimera”. Akomeza agira ati “hari byinshi twifuje twagezeho. Hari kandi na byinshi tuzakemura kuko atari bwo bwa mbere atari nabwo bwa nyuma tugera ku byiza”.

Perezida Kagame yakomeje abwira abari bateraniye aho ko abashimira ubufatanye, ubushake, kwihangana, gukoresha imbaraga n’umwete ndetse n’ubufatanye bagira mu guhangana n’ibigoranye. Yakomeje ababwira ko hari n’ubwo bahangana n’iby’abandi. Ati “Hari ibyo duhangana nabyo ari ibyacu bitureba ndetse rimwe na rimwe hari n’ubwo biba ngombwa tugahangana n’iby’abandi bitatureba”. Perezida Kagame yahumurije Abanyarwanda ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo aribyo biremereye kurusha ibisigaye, akomeza abizeza ko ibiri imbere bazanyuramo bizaba byoroshye ugereranije n’ibyahise. Ikindi yababwiye harimo gusubiza amaso inyuma kandi bakishima muri byose ko bagenda barushaho gutera intambwe mu byo bifuza. Akaba yarashimangiye ko nta kirenze ubufatanye. Ati “Nta kirenze gufatanya namwe kandi tuzafatanya ibyiza n’ibibi igihugu kigenda gihura nabyo. Ndabashimira rero intambwe zose mwateye mu bufatanye”. Akaba yararangije ijambo rye abifuriza umwaka mushya mwiza hamwe n’Abanyarwanda bose, umwaka wo gushingira ku cyizere kandi hakomeza kubakwa igihugu cyiza, gifite abantu bakwiye kubaho neza, abantu bakwiye kugira agaciro, bakwiriye kugira ubuzima bwiza ndetse ngo na buri kimwe cyose cyiza. Ubu busabane bukaba bwarasusurutswaga n’Itorero “Inganzo ngari” mu mbyino nziza ndetse na Bwana Ntarindwa Diogène bakunze kwita Atome ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu gusetsa.

Orinfor-Imvaho