Higiro Adolphe

Ku wa gatatu tariki ya 10 z’uku kwezi nibwo Leta y’u Rwanda yasabye Leta y’Ubufaransa ko yaburanisha Umunyarwanda uba muri icyo gihugu ushinjwa kuba yaragize uruhare muri jenoside. Uwo ni kapiteni (Capt) Pascal Simbikangwa wahoze ari umujandarume mu Rwanda kugeza igihe jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994.Dosiye ya Simbikangwa yari mu kirwa cya Mayotte (ikirwa cy’Ubufaransa kiba mu nyanja y’Abahindi) ari naho yari yaratangiye kwitaba ubucamanza kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Ubu iyo dosiye yagejejwe mu i Paris mu Bufaransa ngo azabe ariho aburanira.« Twari twarasabye ko dosiye ye yazanwa mu Rwanda akaba ariho aburanira, ariko Ubufaransa ntabwo bwabyemeye. Ubu icyo tubasaba ni ukumuburanisha nta gutinza urubanza », uwo ni umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, Augustin Nkusi ubwo yavuganaga na Radio Rwanda ku bijyanye n’uru rubanza rwa Simbikangwa. Yakomeje agira ati « Twizeye ko abacamanza b’Abafaransa bazaruca nta mpamvu za politiki bagendeyeho, kuburyo ibizava mu rubanza bizaba ari icyemezo cy’ubucamanza bw’Ubufaransa gusa ». Yakomeje agaragaza ko uruhare rwa Capt  Pascal Simbikangwa muri jenoside ari runini cyane.

Leta y’u Rwanda ishinja Simbikangwa kuba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ngo akaba yaragiye agerageza no guhishira n’abandi bayigizemo uruhare. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, Augustin Nkusi yatangaje ko Simbikangwa anashinjwa kuba ari umwe mu bakoze lisiti z’abagombaga kwicwa. Simbikangwa w’imyaka 50 yari yaritabye urukiko rwo muri Mayotte ku itariki ya 16 Mata uyu mwaka abazwa ku bijyanye n’ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri jenoside yo mu Rwanda. Ibyo byabaye nyuma y’uko « collectifs des parties civiles pour le Rwanda » itanze ikirego. Simbikangwa amaze gufatwa hatangiye iperereza, ubutabera bw’aho yabaga bukaba bwarabashije no kuvumbura ko yari ku rutonde rw’abashakishwaga  na polisi mpuzamahanga (Interpol) ibisabwe na Leta y’u Rwanda.

Mu Bufaransa hari imanza zigera ku icumi z’Abanyarwanda bashinjwa kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Izo manza zose zahurijwe i Paris. Muri abo harimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka n’uwahoze ari Perefe wa Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, abo bose ubundi bakaba bari ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR)  ruherereye Arusha muri Tanzaniya. Abo bose dosiye zabo zifitwe n’ubucamanza bw’Ubufaransa kuva mu Gushyingo 2007. Mu gihe yabazwaga ku migendekere y’imanza za Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta, mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, umushinjacyaha mukuru wa TPIR Hassan Bubacar Jallow ushinzwe no gukurikirana izi manza z’Abanyarwanda bashinjwa jenoside mu nkiko z’Ubufaransa yabwiye ibiro ntaramakuru « Hirondelle » ko kugeza icyo gihe ntacyo yabonaga bahwitura ubucamanza bw’Ubufaransa.

Copyright © ORINFOR 2009 Designed and maintained by ORINFOR IT Team. Imvaho Nshya

Posté par rwandaises.com