Kabuga Félicien

Higiro Adolphe

Kenya iherutse gutangaza ko umunyemari Kabuga ushinjwa kuba yarateye inkunga jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda atakiri ku butaka bwayo. Ibyo ntibivugaho rumwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (TPIR) rumufite ku rutonde rw’abo rugomba kuburanisha, kuko rukomeje gusaba ibimenyetso simusiga bigaragaza ko atakibarizwa muri icyo gihugu.

Aganira n’ibiro ntaramakuru bikorera Arusha, Hirondelle, umushinjacyaha mukuru wa TPIR, Hassan Bubacar Jallow yagize ati « Ibyakozwe byose ntacyo byatanze, yewe nanjye ubwanjye mperutse kujya i Nairobi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nshaka amakuru y’impamo ku bayobozi ba Kenya ku bijyanye no kuvuga ko Kabuga atakiri ku butaka bwabo ariko nta kintu kigaragara nahakuye ». Yakomeje abatangariza ko amakuru y’uko Kabuga atakiri muri Kenya bayagejejweho ku itariki ya 8 Mutarama uyu mwaka n’ushinzwe ibiro by’abinjira n’abasohoka i Nairobi.

Hassan Bubacar Jallow yakomeje atangaza ko kuva icyo gihe basabye ubuyobozi bwa Kenya kubereka impapuro zigaragaza ko Kabuga yasohotse mu gihugu ndetse n’aho yerekeje, ariko ntazo babaha. Ati « Félicien Kabuga ni umwe mu bashijwa jenoside batarafatwa bahangayikishije cyane TPIR ».
 
Ubwo aheruka imbere y’akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 4 Kamena uyu mwaka, Bubacar Jallow yabasobanuriye ko afite « ibimenyetso simusiga » bigaragaza ko Kabuga yinjiye muri Kenya mu 1994 agahabwa ibyangombwa bimwemerera kuhatura ndetse n’ibyo kuhakorera ubucuruzi bwe nta nkomyi. Yanatangaje kandi ko biteye isoni kuba TPIR yarasabye inshuro nyinshi ko Kabuga yafatwa ndetse n’imitungo ye igafatirwa, nyamara ngo hakaba harafashwe inzu ye imwe (villa espagnole) gusa mu rwego rwo kwiyererutsa.

Ku bijyanye n’abandi bashinjwa kuba baragize uruhare muri jenoside, Bubacar Jallow yavuze ko yatangiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo barebe ko bavumburayo abajenosideri baba bahihishe. Umushinjacyaha mukuru wa TPIR, Bubacar Jallow avuga ko abenshi muri 12 bagishakishwa n’urwo rukiko baba bihishe mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara ngo bikaba bizagora ubuyobozi bwa Kongo kubafata kuko guverinoma bisa n’ibitayoroheye kugenzura kariya gace kiganjemo imitwe yitwara gisirikare irimo na FDLR igizwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu 1994.

 

 Imbere y’Umuryango w’Abibumbye, Bubacar Jallow yasabye ko wakongera ugakangurira igihugu cya Kongo, Kenya n’ibindi bihugu byose gukorana na TPIR kugira ngo abashinjwa bihishe aho hose bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mu bagishakishwa harimo n’uwahoze ari Minisitiri w’ubusugire bw’igihugu mbere ya 1994, Augustin Bizimana.    

 

Source   ORINFOR

Posté par rwandaises.com

 

Orinfor@Copyright 2009