Perezida Paul Kagame hamwe na Peter Munga, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Equity Bank (Foto / PPU)
Kizza E. Bishumba

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Musoni James, ku wa 26 Kamena 2009 aherekeje abayobozi ba Equity Bank muri Village Urugwiro ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali bari baje kureba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko bishimiye kuba baremerewe gutangiza iyo banki yabo ifite icyicaro cyayo muri Kenya.

Minisitiri Musoni yavuze ko Perezida Kagame yishimiye kuba iyo banki igiye gutangira gukorera mu Rwanda, kandi Leta y’u Rwanda ikaba yarabemereye kubafasha kugira ngo imirimo yabo itangire neza. Yifuje kandi ko iyo banki yakwegera abaturage igaba amashami hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu byaro hasizwe inyuma n’andi mabanki kandi igatanga inguzanyo mu buryo bworoshye hanasabwa inyungu zidahanitse ku nguzanyo.

Minisitiri Musoni kandi yatangaje ko Equity Bank ubusanzwe ikorana n’imishinga iciriritse no kuba yegera abaturage mu bikorwa by’iterambere mu buhinzi n’ubworozi, aho ikorera hose ibikorwa byayo bikaba bigenda neza, no mu Rwanda hakaba hari icyizere ko izakora neza.

Dr James Mwangi, umuyobozi mukuru wa Equity Bank yabwiye abanyamakuru ko baje mu Rwanda mu rwego rwo kugeza kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda icyifuzo cyabo cyo gufungura isami rya banki akuriye mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku gukorana n’amabanki. Yagize ati “twishimiye uburyo Perezida wa Repubulika yabyishimiye kandi yadusabye ko twazagirana imishyikirano na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda hamwe na Guvereneri wa Banki Nkuru kugira ngo tunononore uburyo bw’imikoranire.

Dr Mondo yavuze ko Equity Bank ari banki y’akarere u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudani y’Amajyepfo biherereyemo, ikaba iri ku mwanya kane mu zifite abakiriya benshi muri ibyo bihugu, muri Kenya by’umwihariko ikaba iri ku mwanya wa mbere mu kugira abakiriya benshi kuko 52 % by’abakorana n’amabanki ari abakorana na Equity Bank.