Jerome Rwasa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 27 Kamena 2009 yifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cy’umuganda wo kubakira abatishoboye, bikaba byari mu rwego rwo gutangiza gahunda yiswe “Army Week” (Icyumweru cy’Ingabo).

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, watanze inkunga y’amafaranga miliyoni 50 muri gahunda ya “Army Week” yashimiye ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi babo ashimangira ko ubwo bufatanye bufite amateka guhera mu gihe cyo kwibohora mu mwaka wa 1990, gufatanya akaba ari ibintu by’agaciro kanini.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko kwibohora nyabyo ari ukwibohora ubukene no kugira imibereho myiza kubera ko na byo biri mu burenganzira bw’umuntu kandi bikaba bishoboka, ariko bikaba bigomba guharanirwa.

Perezida Kagame yavuze ko abifatanyije bagera kuri byinshi, kwibohoza nyako kukaba ari ukwibohora ibintu byose biboha abantu kuko mbere habayeho kubohora igihugu cyari kiyobowe nabi mu ivangura no kwima igice kimwe cy’Abanyarwanda uburenganzira bwabo hamwe no guheza abandi ishyanga, ibyo byose bikaba byuzuzwa no kugira imibereho myiza.

Umukuru w’Igihugu muri icyo gikorwa kandi yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kurangwa n’isuku, anenga abantu bagenda bajugunya imyanda aho babonyehose, asaba ko bajya babihanirwa, ku batishoboye bariho bashakirwa amacumbi asaba kuyafata neza no kuyaheraho bakora ibindi bibazamura.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, gahunda ya “Army Week” yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye mu bikorwa by’amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage hagati y’Ingabo z’Igihugu n’abaturage.

Ndamage kandi yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru 3 Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage b’Umurenge wa Gahanga bazubaka amazu 10 y’abatishoboye barimo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, abaturage basanzwe bafite amikoro make hamwe n’abashigajwe inyuma n’amateka, ayo mazu akazaba yiyongera ku yandi 37 amaze kubakwa no gusakarwa muri uwo Murenge, yose hamwe akazaba zuzuye mbere y’uko umwaka wa 2009 urangira.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=256&article=7533

Posté par rwandaises.com