Yanditswe na Emmanuel N. Hitimana

Abanyarwanda bakwiye kumenya ko inkunga bahabwa ziva mu misoro y’abaturage bo mu bihugu bikize, bityo bikazatuma batekereza uko bakora kugira ngo bahagarike gukomeza gusindagizwa n’imbaraga z’abandi. Ibyo umukuru w’igihugu yabitangaje ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyizihizaga umunsi w’usora.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye uyu muhango ngarukamwaka wabaye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda gushakira hamwe uko imisoro n’amahoro batanga byatangira kubatera inkunga aho gukomeza gutega amaso hanze.

Yagize ati : “Byinshi mu bidufasha kwiyubaka biva mu misoro n’amahoro by’abaturage bo mu bihugu bikize. Aho kugirango tube umuzigo duhore dusindagizwa, tubaruhure mu rwego rwo kwihesha agaciro.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko byinshi muri ibyo bihugu nabyo bigira ibibazo, ko kandi uko ibibazo by’ubukungu byabyo bigenda byiyongera ari nako bigenda bitakaza ubushake bwo gukomeza gutera inkunga.

Ati : “Ntibafasha abandi batarakemura ibibazo byabo, barabanza bakita ku byabo mbere y’ibindi”.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwifasha batanga imisoro

Uyu munsi wizihijwe mu gihe hashize iminsi mike Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gitangije uburyo bwa Call Center, mu rwego rwo korohereza abaturage gusobanuza ibibazo byabo ku buntu . Icyo kigo kandi cyaboneyeho gushimira abafatanyabikorwa bacyo n’abasora bitwaye neza mu mwaka ushize.

Nyuma y’uko abasora bifuje ko batakongera kwita “Abasoreshwa” kubera ko nabo basigaye bazi akamaro ko gutanga imisoro n’amahoro, Perezida Kagame yabasabye gukomeza kurushaho kumenya gukemura ibibazo nk’ibyo byerekeye imisoro.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’2002 ; kuva icyo gihe RRA yakomeje gushimira abantu bagaragaje ubushake bwo gukorana nayo neza no guhanga udushya. Ibindi bigo bishimirwa ni nk’inzego za gisirikare na Polisi y’Igihugu kubera ubufatanye bwazo mu gucunga umutekano.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Revenue Authority ashimira abasora

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa yavuze ku kamaro k’imisoro mu bukungu

Itorero Mashirika ryerekanye imikino itandukanye

Perezida wa Sena, Dr Vincent Biruta ashyikiriza igihembo IGP Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

Dr Biruta ashyikiriza igihembo Lt Gen Charles Kayonga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Perezida Kagame ashyikiriza amashimwe abasora neza n’abafatanyabikorwa

Perezida Kagame (hagati) ku ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi, abafatanyabikorwa n’abasora bitwaye neza

Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije ibirori

Foto : Urugwiro Village

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article15290
Posté par rwandanews