Thadeo Gatabazi
Abacamanza 3 b’Abanyamerika ku wa 13 Nyakanga 2009 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 2 bari bamaze mu Rwanda.
Abo bacamanza basobanuriwe ibya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 n’uko yatewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda yiganjemo ubwicanyi bwatangiye mu mwaka wa 1959 nyuma yo gutanga k’Umwami Rudahigwa ubwo hicwaga abatutsi ibihumbi n’ibihumbi abandi bagahungira mu bihugu by’ibituranyi.
Ibisobanuro bikaba byarakomereje ku bwicanyi bundi bw’indengakamere, aho abatutsi barenga 700.000 bari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 1959 n’uwa 1973 bari barahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bubi bwabayeho kuva nyuma mu mwaka wa 1959 benshi muri bo baje guhitamo kwinjira mu mutwe wa FPR Inkotanyi ari na wo waje gutangira intambara yo kubohora u Rwanda ku wa 1 Ukwakira 1990, Leta yari iriho ikabyuririraho igahitana imbaga y’abatutsi irenga miliyoni nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=263&article=7885
Posté par rwandaises.com
Nyuma yo kumenya ayo mateka, uwaje akuriye abo bacamanza b’Abanyamerika, Pierre-Richard Prosper yagize ati “iyaba buri wese yasuraga u Rwanda kandi agasura n’inzibutso za Jenoside zihari yamenya ibibazo byarubayemo na we akagira icyo abikoraho, ibyabaye mu Rwanda bikabije, akaba nta muntu ushobora kubyiyumvisha atararusura”.
Abo bacamanza b’Abanyamerika bakaba baraje mu Rwanda mu rwego rwo kureba uko ruhagze mu bucamanza no mu butabera kugira ngo ruzafashwe mu kongererwa ubumenyi n’ubushobozi no gutegura inama mpuzamahanga y’ubucamanza izabera mu Rwanda ihuje abacamanza b’u Rwanda n’ab’Abanyamerika mu Gushyingo 2009.
Ends