Kizza E.Bishumba
Abari abayobozi b’Akarere ka Gatsibo bari mu maboko ya Polisi
GATSIBO – Uwari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Jean Marie Vianney Murego n’Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe ubukungu, Bosa Rwemarika, guhera ku wa 17 Nyakanga 2009 bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Kabarore i Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ako Karere.
Ifungwa ryabo ryabaye nyuma y’aho mugitondo cy’uwo munsi abo bayobozi hamwe na Yvette Dusenge, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bari bashyikirije Inama Njyanama y’Akarere inzandiko zabo zisaba kwegura ku mirimo bari bashinzwe ku mpamvu y’icyo bise impamvu zabo bwite batasobanuye uretse Rwemalika wavuze ko afite ikibazo cy’uburwayi bwa diyabeti.
Bimwe mu byagaragaye muri raporo y’umwaka wa 2007 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 23 Werurwe 2009 Akarere ka Gatsibo kakaba kari mu Turere tw’u Rwanda twagaragayemo imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
By’umwihariko muri iyo raporo ako Karere kakaba karagaragaweho itangwa ry’amasoko ritanyuze mu ipiganwa, avansi yatangwaga ku mirimo binyuranyije n’amategeko, kutagaragaza inyandiko mpamo z’imikoreshereze y’umutungo w’Akarere, gukoresha nabi umutungo cyane nk’umafaranga y’igendo z’akazi n’ibindi.
Iyo raporo kandi yerekanye ko bimwe mu bitera Leta ibihombo n’inyerezwa ry’amafaranga mu Turere harimo ko Abayobozi b’Uturere badakurikirana neza ibikorwa biba mu Turere bashinzwe.
Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga ako Karere ku wa 18 Mata 2009 mu rugendo rw’akazi yagiriraga mu Ntara y’Iburasirazuba anareba ibikorwa bitandukanye muri iyo Ntara, yanenze bikomeye abayobozi batakanguriye abaturage guhinga umuceri wagombaga guhingwa mu gishanga cya Kanyonyomba mu Murenge wa Kiramuruzi cyatanzweho amafaranga arenga miliyari 2 yo kugitunganya no gucukura ibibumbiro by’amazi yo kuhira uwo muceri wagombaga guhingwamo.
Muri iyo Ntara y’Iburasirazuba kandi ku wa 11 Nyakanga 2009 Inama Njyamana y’Akarere ka Bugesera yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo igihe cy’ukwezi uwari Umuyobozi wa’ako Karere, Musonera Gaspard, n’umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse no guhagarika burundu ku kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Munyaburanga Edward, ubu akaba ari no maboko y’ubutabera azira kutagaragaza irengero ry’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 76.
Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko hari abakozi ba Leta bagize ingeso kwiba amafaranga ya Leta bibwira ko bazafungwa igihe gito bagafungurwa bagatangira kuyakoresha nta nkomyi.Avuga ko ibihano bigomba gukomezwa kugirango ikibazo gicike burundu n’ubwo hagaragaramo ubufatanyacyaha kuburyo bitoroshye kugera ku bakora ibyo byaha.
Kugera ubu abakozi bo ku rwego w’Umurenge n’Akarere bamaze kuva mu myanya yabo,beguye,begujwe cyangwa bakurikiranyweho ibyaha bakoreye mu kazi ahanini ibijyanye no kunyereza umutungo baragera 245 muri 556 batowe muri 2006 aribo bangana na 44,6%.