Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwakatiye uwahoze ari Perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho, igifungo cya burundu.

Renzaho yahamwe n’ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu (ubwicanyi no gufata ku ngufu), ubwicanyi no gufata ku ngufu arenga ku masezerano ya Jeneve.

Gusa, yakuweho icyaha cy’ubugambanyi mu gukora jenoside.

Mu cyumba cy’urubanza cyari gicecetse cyane, umucamanza mukuru Erik Møse yasobanuye ko mu gutanga iki gihano, urukiko rwagendeye ku buremere bwa buri cyaha gihama Renzaho.

Ati “Nyuma y’ibyagezweho mu rubanza, urukiko rukatiye Renzaho igihano cyo gufungwa burundu.”

Igifungo cya burundu nicyo gihano kinini gitangwa na ICTR.

Urukiko rwavuze ko ushinjwa yashyigikiye iyicwa ry’Abatutsi kuri bariyeri zari zashyizweho ariwe ubitegetse kandi ko yavuze amagambo ashyigikira ihohotera rishingiye ku gitsina ry’abagore bigatuma bafatwa ku ngufu.

Renzaho wari utuje mu isomwa ry’urubanza yari ari kwandika ibivugwa. Urukiko rukaba rwaranavuze ko yatanze intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Yahamwe kandi no kuba yari ari mu gitero cyahitanye Abatutsi amajana n’amajana muri Kiliziya y’Umuryanngo Mutagatifu.

Umucamanza yongeyo ko Renzaho yayoboye igikorwa cyo kuvangura abantu bari bahungiye muri CELA, hakavanwamo Abatutsi bagera kuri 40 bakicwa.

Inzobere mu by’amategeko zavuganye na The New Times ,nyuma y’ikatwa ry’urubanza zisanga yari akwiye iki gihano ngo dore ko yavugiraga no kuri radiyo ahamagarira abantu kwica.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije wa ICTR, Bongani Majola yagize ati “Ndakeka ko ubutabera bwakoze akazi kabwo kuko igihano cyo gufungwa burundu kidashobora kuba kibi kurusha ibyo yakoze, Hafi ibyaha byose twamureze byaramuhamye.”

Renzaho yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri Nzeri 2002 ahita ashyikirizwa ICTR.

Amakuru ya The New Times
    
Shaka

Posté par rwandaises.com