Mu mihango yo kurangiza iminsi ijana y’icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka, umuryango uhuza imiryango y’abarokotse, uzashimira ku mugaragaro abantu barokoye Abatutsi muri icyo gihe cy’ubwicanyi.

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wa Ibuka, Théodore Simburudari, iki gikorwa kizabera ku rwibutso rwa Nyanza ku Kicukiro, ku cyumweru tariki ya 19.

Ati “Kuri uyu munsi, tuzashimira abantu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi, ikindi kizakorwa, abashinzwe igikorwa cya One Dollar Campaign bazatangaza amafaranga yabonetse yo kubakira imfubyi za jenoside.”

Muri iki gikorwa cya One Dollar Campaing, MTN Rwanda ku munsi w’ejo yatanze Frw miliyoni 1,68.

Ashyikiriza sheke iriho aya mafaranga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abanyarwanda baba hanze, Robert Masozera, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri MTN, Andrew Rugege yashimye abatekereje One Dollar Campaign avuga ko ari igikorwa kiziye igihe.

Ati “Buri mwaka muri MTN dufasha abaturage tubicishije mu bikorwa byinshi bibumbiye mu minsi 21 (ibyumweru bitatu) yiswe ‘Yello care’”.

Iki gikorwa cya One Dollar Campaign nacyo cyagiye muri ibyo bikorwa akdni ndashimira ubwitange bw’abakozi bacu bwatumye tubona iyi nkunga.”

Masozera yatangaje ko kugeza ubu hamaze kuboneka Frw miliyoni 600 akdni ngo azakoreshwa neza mu gikorwa yateganyirijwe.

Yakomeje avuga ko imirimo yo kubaka izahita itangira nyuma y’iki gikorwa cyo kurangiza icyunamo.

Hateganyijwe inyubako zirindwi kuri hegitari 2,5 zateguwe i Kagugu muri Kigali. Abayobozi bakaba bemeza ko izi nyubako zizacumbikira imfubyi nibura 600.

Amakuru ya The New Times
    
Shaka

Posté par rwandaises.com