Perezida Paul Kagame n’abayobozi b’imitwe yombi
y’inteko nshingamategeko y’u Rwanda

 Inama ya 7 y’umushyikirano yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri iki gitondo tariki 10 Ukuboza 2009. Iyi nama ihuza ubuyobozi ku nzego zitandukanye z’igihugu n’abanyarwanda, yaba abatuye hanze y’igihugu ndetse n’abakirimo. Muri iyi nama habamo kugaragaza ibibazo by’ugarije igihugu mu nzego zose, ibyo bikajyana no kubivugutira imiti ihamye.

Inama yatangiye nyakubahwa Bernard makuza, minisitiri w’intebe agaragaza ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 6 y’umushyikirano.

Ikibazo cyakomeje kugaragara muri raporo zagaragajwe, ni icyo kurwanya isuri muri rusange. Ikigaragara ni uko bumwe mu buryo bwo kurwanya isuri budakoreshwa neza nkuko bikwiye. Ubwo buryo ni ugukora amaterasi y’indinganire. Umuyobozi wa TIG yasobanuye ko ikibazo gihari ari ibura ry’amafaranga akenerwa mu gutunga abo ba Tijisite, ariko byaje kugaragara ko amafaranga atari cyo kibazo kuko hari amafaranga ahari adafite icyo akora. Iki kibazo cyo kurwanya isuri cyasubitswe abo kireba bose bahawe inshingano zo kugikemura bidatinze.

Ibindi bibazo biri kwigaho hari ibijyanye n’uburezi, ubukungu, Ibikorwaremezo n’ubuhinzi. Iyi nama irakomeza imirimo yayo umunsi wose.

Twababwira ko buri munyarwanda aho ari hose ku isi ari kubasha gukurikira Live imirimo y’iyi nama, usibye ko televiziyo y’u Rwanda iri kwerekana iyi nama y’umushyikirano mu buryo busanzwe, ubu no ku murongo wa internet iri gukurikiranwa kuburyo bita live streaming kuri www.umushyikirano.gov.rw ndetse na hano urabuhasanga.

Ikindi twababwira nuko hakoreshejwe SMS ndetse n’umurongo wa telefone, buri wese uri gukurikirana iyi nama yahawe ijambo, ibi bikaba ari ikimenyetso gifatika cy’imiyoborere myiza, aho abaturage bahabwa ijambo bakisanzura bavuga ibyo bashima ndetse n’ibyo banenga ntacyo bishisha. Iyi nama yitabiriwe n’abanyarwanda bo muri Diaspora barenga 30.

Foto: Orinfor
MUREKEZI EMILE

http://www.igihe.com/news-7-11-1884.html

Posté par rwandaises.com