Yanditswe kuya 29-07-2011 – na MIGISHA Magnifique

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada barinubira kuba umwe mu bakekwaho gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Henri Jean Claude Seyoboka, akomeje gusaba ubuhunzi kandi amaze kugezwa imbere y’ubucamanza inshuro ndwi.

Henri Jean Claude Seyoboka w’imyaka 44 y’amavuko atuye mu gace ka Gatineau ; nk’uko Toronto Sun ibitangaza, uyu mugabo aregwa kuba yararashe umuturanyi we muri Jenoside bitewe n’uko yari yanze ko basambanira kuri bariyeri. Iki kirego ngo biteganyijwe ko kizumvwa n’Urwego rushinzwe abinjira, abasohoka n’impunzi (IRB), ibi ngo bikurikiye ko byari byajuriwe mu rukiko rw’ikirenga rwo muri Canada.

Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko nta tariki yashyizwe ahagaragara y’igihe uru rubanza ruzumvirwa, rukazabera i Toronto.

Umuvugizi w’Urwego rw’abinjira, abasohoka n’impunzi, Robert Gervais, yavuze ko kumva ibyaha bya Seyoboka bitazabera mu ruhame.

TorontoSun ivuga ko Seyoboka atari ku rutonde rw’abantu 30 bashakishwa n’inzego z’umutekano ariko ngo abahohotewe barasaba ko yakongerwa kuri uru rutonde kandi agahita yirukanwa muri iki gihugu. Batanu muri mirongo itatu bari kuri uru rutonde bamaze gutabwa muri yombi.

Seyoboka afitanye isano ya hafi na Agatha Kanziga Habyarimana, nk’uko impapuro zifitwe n’inkiko zibyerekana, ngo yigeze kuyobora umutwe w’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana kandi yigeze no kuba Umunyamabanga wihariye wa Perezida.

Se wabo Colonel Elie Sagatwa yari mu ndege ya Perezida Habyarimana ubwo yahanukaga tariki 6 Mata 1994, ikagwamo abantu 12. Izi mpapuro z’inkiko zimwerekana nk’umwe mu basirikare kandi wari ufite ibitekerezo by’ubuhezanguni (extremist).

Seyoboka yageze muri Canada mu w’1996 aho yahise asaba kuba impunzi, ariko yaje kwamburwa ubu burenganzira mu mwaka w’1998 nyuma yo gutahura ko yigeze kuba umusirikare kandi ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside, nk’uko bikubiye mu mpapuro zifitwe n’urukiko.

Aregwa kuba yarishe umugore witwa Francine n’abana be babiri, kuko uyu mugore yari yanze kuryamana na Seyoboka kugira ngo amurinde.

Urukiko rwisumbuye rwa Toronto ruvuga ko rwumvise ko “Seyoboka yari mu gatsiko k’abantu babaga bari kuri za bariyeri bagambiriye kwica Abatutsi, ni naho yiciye uwo muturanyi we Francine”.

John Rukumbura, uri mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri Canada, yavuze ko Seyoboka ari mu Banyarwanda bakekwaho kuba ku isonga mu gukora Jenoside mu Rwanda bahungiye muri Canada.

“Uyu mugabo afite amaraso ku ntoki ze,” ibi byavuzwe na Rukumbura ; yongeyeho ati : “Yateje agahinda ku bantu benshi niyo mpamvu akwiye kuvanwa muri Canada”.

Toronto Sun ikomeza ivuga ko yahamagariye Leta yishyize hamwe ya Canada n’izindi ntara guhagarika guha inkunga abakekwaho ibyaha bya Jenoside kuko batangwaho akayabo.

Hejuru ku ifoto:Seyoboka
http://www.igihe.com/spip.php?article14824
Posté par rwandanews