Tariki ya 25 Nyakanga 2009, imyaka 50 irashize umwami Mutara III Rudahigwa atanze. Minisiteri ya Siporo n’Umuco hamwe n’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda byateguye ibikorwa byo kwizihiza ibyo birori, kuko uwo mwami mu Rwanda yemerwa nk’intwari y’Imena. “ Kwibukwa k’umwami Charles Leon Pierre Mutara III Rudahigwa ntibigomba kuguma mu muryango we gusa ahubwo bigomba kuba mu rwego rw’igihugu kuko aza mu ntwari z’u Rwanda ” byo byatangajwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza. Mutara Rudahigwa yavukiye I Nyanza ya Mwima muri Werurwe 1911, ashakana bwa mbere na Nyiramakomali mu 1933, baza gutana ahagana mu1940, nyuma aza kubana na Gicanda Rosaliya mu 1942, Gicanda yaje kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mutara III Rudahigwa ni mwene Yuhi Musinga na Nyiramavugo Kankazi Radegonde. Ubu Minisiteri ya Siporo n’Umuco isanzwe ifite urwego rw’Intwari mu nshingano zayo, ifatanyije n’ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda ( IMNR ) kuko, muri zimwe mu ngoro ndangamurage ziri mu gihugu Umwami Mutara III Rudahigwa ari naho yabaye, bikaba byashyize ingufu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 uwo mwami amaze atanze. Umwami Mutara wa III Rudahigwa, yagaragaje urukundo yakundaga Abanyarwanda ubwo yabarwanagaho agatanga inka ze ndetse akanazambura n’abatware mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura. Yarwanyije akarengane, bituma aba umucamanza mukuru mu rukiko rw’umwami ariho yagaragarije ubutabera nyakuri. Mu rwego rw’ubutabera, yakuyeho inkuku zakamirwaga umwami yishakira ize, yaciye imirimo y’agahato, afunga inzira abayobozi b’ibisambo banyuragamo bambura abaturage.Yashyize Abatwa mu rwego rw’abandi, abuza kongera kubanena. Mu mibanire myiza n’abantu, Intwari Mutara Rudahigwa yasabye ko ubwoko buva mu ndangamuntu. Yitaye ku burezi ashinga isanduku “ Fond Mutara ”. Icyo kigega cyagiye gifasha abantu benshi cyane cyane abakennye babasha kwiga. Mu rwego rwa Politiki, Intwari Mutara Rudahigwa yagaragaje umutima wa kigabo ntiyatinya Ababiligi, yaraharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda. Mutara Rudahigwa yakunzwe n’abanyarwanda iyo iza no kuba impamvu bamwise «  Inkubito y’imanzi  ». Ni nawe watangiye gusaba Ababirigi ko u Rwanda rwabona ubwigenge nyuma yo gusura ibihugu by’i Burayi. Afatanyije na Rwagasore na Lumumba byagaragaraga ko aganisha ku buumwe mu bihugu by’abaturanyi. Yakundaga ikintu cyatuma abantu basabana cyane cyane siporo. Mutara Rudahigwa yakinaga umukino wa Tennis, akanakina umukino wa football, ndetse yari afite n’ikipe yitwa «  Amaregura  ». Ndetse mu minsi ibiri hizihizwa iyo sabukuru, harimo ibiganiro bitandukanye no kwidagadura mu kumwibuka ikipe ya Nyanza FC, yaturutse ku ‘ Maregura ‘ ikazakina n’indi kipe ifite amateka «  Amagaju  », hakanatumirwa abigeze kuyikinamo bose ngo basabane n’abo bakinnyi. Rudahigwa yasigasiye umuco nyarwanda Mu muco yakunze kugaragaraza uburyo awushyigikiye hari n’amashusho yafashwe kera, igihe yakiraga Umwami Bodouin w’Ububirigi agaragaza ukuntu intore z’Umwami zari zizi guhamiriza cyane. Hirya y’ibyo Umwami yatanze anafite igitekerezo cyo gutangiza ishuri rya siporo n’ubuhanga ngororamubiri. Muri bimwe bizaba bigambiriwe mu kwibuka Charles Leo Pierre, Umwami Mutara III Rudahigwa hazaba hanarimo gukora ubushakashatsi butadukanye ku buzima bw’iyo ntwari ndetse cyane cyane hagambiriwe kumenyekana icyatumye atanga. Ugutanga kwa Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre ntikuramenyekana neza kuko kugeza kuri ubu nta kimenyetso na kimwe gihurizwaho ku byamwishe. Ikizwi n’uko yatewe urushinge rwa vaccin n’umuganga we. Urwo rushinge yarutewe nyuma yo kuva mu kibuga aho yakinaga tennis abaye nk’ugize akabazo. Nyuma y’urwo rushinge batangaza ko rwaba rwaramuteye ingaruka mu mubiri ( Allergie ) nyuma agatanga. Uretse ibyo nta kindi kintu na kimwe kizwi gisobanura birambuye iby’itanga rye. Uko Imvaho Nshya izagenda ihura n’abantu bakuru babanye na Mutara Rudahigwa cyangwa se uko ubushakashatsi kuri uwo mwami buzagenda busohoka izajya ibibagezaho. Minisitiri wa Siporo n’Umuco atangaza ko abantu babishoboye bagombye gukora ubushakashatsi bwaganisha kukumenya neza iby’itanga rya Mutara III Rudahigwa. Ni muri urwo rwego hazaba ibiganiro ku wa 24 no ku wa 25 i Huye n’ i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ibindi bikazaca ku maradiyo atandukanye ahazatumirwa abantu b’ingeri zose bafite icyo bazi ku buzima bwa Mutara III Rudahigwa. Kuba hazaba ibitaramo bitandukanye i Nyanza na Huye hazaba hibukwa ko igihe yajyaga i Burundi yasize akoranye inkera n’Abanyarwanda. Muri ibyo bitaramo hazanaba umukino witwa ‘Ruganzu’ wateguwe na Jean-Marie Vianney Kayishema hamwe na Bazatsinda Thomas. Ku wa 25 Nyakanga, bazashyira indabo ku Musezero wa Mutara III Rudahigwa hanabe na misa yo gusabira Uwo mwami n’umwamikazi Gicanga Rosalie. Mu nkuru izagaruka ku birori by’uwo munsi tuzabagezaho ubuzima bw’iyo ntwari n’ibyo avugwaho n’Abanyarwanda.

 

Twahirwa Maurice

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1906c.htm

Posté par rwandaises.com