Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo Nicolas Sarkozy yari mu ishuri ry’ahitwa Beauvais, umunyeshuri yaritonze amutikura icupa ry’amazi.

Nkuko tubikesha Ikinyamakuru Le Post, abashinzwe umutekano ndetse n’abayobozi b’ishuri batangaje ko uwo munyeshuri ataramenyakana ariko bafite icyizere kuko iryo shuri ririmo amakamera, bakaba bashobora kumufata mu gihe iperereza ryaba rigenze neza.

Umuyobozi w’ishuri akomeje gutangaza ko uyu munyeshuri aho azafatirwa azakanirwa urumukwiye kuko usibye na perezida nta n’undi muntu wese ushobora gukorerwa igikorwa cy’urukozasoni cyo guterwa icupa ry’amazi.

Foto: Huffington Post
SHABA Erick Bill

Posté par rwandaises.com

facebook