Yanditswe kuya 2-09-2012 – Saa 00:27′ na Richard Irakoze

Yitwa Kayibanda Mutesi Aurore, afite imyaka 20, yiga mu mwaka wa mbere mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012. 

Kayibanda Mutesi Aurore waje muri aya marushanwa ahagarariye Intara y’Amajyepfo yakurikiwe na Natacha Uwamahoro w’imyaka 20, usanzwe ari Nyampinga w’Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’amabanki (SFB), wari waraserukiye Intara y’u Burengerazuba wabaye igisonga cya mbere ndetse na Ariane Umurerwa, umunyeshuri wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (NUR), wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo.

Mu birori byabereye kuri uyu wa Gatangatu tariki ya 1 Nzeri 2012 i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, nyuma yo gutangwazwa kw’uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2012, uyu yaryambitswe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, n’ubwo ubusanzwe mu birori nk’ibi uwari gutsinda yari kwambikwa ikamba n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, ariko bikaba bitarashobotse kuko uwari ugifite ikamba rya Miss Rwanda kugeza ubu, Bahati Grace, aherutse kwibarukira umwana w’umuhungu muri Amerika nyuma y’imyaka itatu atowe ndetse ibi bikavugwaho byinshi.

Ibindi byiciro byahembwe mu irushanwa Miss Rwanda 2012 harimo :

1. Miss Heritage (Nyampinga w’umurage) wabaye Kayibanda Mutesi Aurore

2. Miss Congeniality (Nyampinga ubana neza na bagenzi be) wabaye Ange Uwamahoro

3. Miss Innovative (Nyampinga w’udushya) wabaye Giraso Joe Christa

4. Miss Photogenic (Nyampinga mu kwifotoza) wabaye Karangwa Tega Fidelis

5. Miss Popularity (Nyampinga w’icyamamare) wabaye Umutesi Mubera Liliane.

 

Kayibanda Mutesi Aurore yatowe mu bakobwa 15 bari bahagarariye Intara 4 n’Umujyi wa Kigali, yasimbuye Grace Bahati uheruka gutorerwa umwanya wa Miss Rwanda mu mwaka wa 2009. Uyu Kayibanda yahawe igihembo cy’Imodoka yo mu bwoko bwa Haval M2 y’agaciro ka Miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda, amatike abiri y’indege ya RwandAir amwemerera kurara amajoro n’iminsi 4 muri Hotel yo muri Afurika y’Epfo.

Ibindi bihembo byatanzwe kuri aba bakobwa bitwaye neza muri iri rushanwa harimo nka za Telefone zigendanwa zo mu bwoko bwa Samsung Notepad, amatike y’indege ya Rwanda Air no kujya kuruhukira hanze y’u Rwanda, kwemererwa gutunganya imisatsi mu gihe cy’amezi atandatu ahantu hatandukanye, ubufasha mu kwihugura mu bumenyi butandukanye ndetse na za iPad.

Muri uyu muhango Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali yasabye abitabiriye ibi birori kuba abavugizi.

Yasabye kandi Abanyarwanda bose kudahora banenga ahubwo bakitabira gushyigikira gahuda za Leta, avuga kandi ko kwitabira amarushanwa y’ubwiza ari uguteza imbere umuco atari uburara.

Yagize ati : ”Ntabwo kujya mu marushanwa nk’aya ngaya ari uguteza imbere  ubwomanzi.”

Iki gitaramo cyaranzwe no kwiyerekana kw’abakobwa mu myambaro itandukanye irimo iya gakondo (inshabure), imyambaro yo gusohoka n’indi. Baranzwe kandi no gufasha abitabiriye igitaramo kwidagadura mu ndirimbo, abanyabugeni n’abanyabukorikori (Acrobatic), kuririmbirwa n’abahanzi (ari bo Bruce Melodie na Uncle Austin, Jean Paul Samputu, Kigali Live Band harimo Lisette na Nina ndetse n’itorero Mashirika).

Muri iki gitaramo abantu benshi bagaragazaga amarangamutima yabo berekana ko bishimiye abakandida babo. Abakobwa byagaragaraga ko bishimiwe cyane ni Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga, Umurerwa Ariane wabaye igisonga cya kabiri hamwe na Uwamahoro Natacha na we wabaye igisonga cya mbere.

Nyuma yo kumenyekana kw’uwatsinze, bamwe mu bafana baganiriye na IGIHE bagaragaje ko bishimiye gutorwa kwa Aurore. Hategekimana Christophe, w’imyaka 21, yagize ati : ”Njyewe ndishimye cyane kuko uwo nakundaga byagaragaraga ko ari we waba Miss niwe utowe. Gusa uriya mwanya wa Natacha wari gutwarwa n’umwana wa Rutayisire (Isimbi Debora Abiellah)”.

Gusa ibi bitandukanye n’ibyo umufana witwa Twizeyimana Fils Fabrice , w’imyaka 24, wakunze kugaragara ku mbuga za Facebook yamamaza umwe mu bakobwa bahataniraga uyu mwanya utabashije gutsinda.

Twizeyimana yagize ati : ”Njye Kugeza n’ubu ngubu ndacyemeza ko Miss ari Akineza Carmen. Ntabwo nanyuzwe n’uburyo inteko y’abacamanza yabikozemo”.

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyateguwe n’itorero Mashirika giterwa inkunga ikomeye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco mu bufatanye n’andi masosiyete menshi akorera mu Rwanda.

 

http://www.igihe.com/imyidagaduro/ibirori/kayibanda-mutesi-aurore-niwe-wambitswe-ikamba-rya-miss-rwanda-2012.html

 

Posté par rwandaises.com