Tariki ya 4 Nyakanga mu Rwanda hazaba ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 16 y’Umunsi wo

Kwibohora, by’umwihariko uyu mwaka abanyarwanda batuye isi yose bazabasha gukurikira mu buryo bita Live/En direct ibirori bizabera kuri Stade Amahoro I Remera hakoreshejwe ikoranabuhanga bita ‘Online Streaming’ binyujijwe kuri Website y’Ibiro Bikuru Bishinzwe Diaspora muri MINAFFET, iyo website ikaba yitwa www.rwandandiaspora.gov.rw

Ibyo birori bizabera kuri Stade Amahoro, biteganyijwe ko bizatangira I saa tatu bigasozwa ahagarana mu ma saa sita z’amanywa, bikazarangwa ahanini n’ijambo rikuru rya Perezida wa Repubulika, akarasisi ka gisirikare ndetse n’umuhango ukomeye wo gutanga imidari ku banyamahanga b’inshuti z’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora no kurwanya Jenoside (National Medals for the Campaign Against Genocide and the National Liberation).

Si ibyo gusa biteganyijwe kuko ibi birori bizaherekezwa n’imikino itandukanye ndetse n’indirimbo n’imbyino by’abahanzi nyarwanda bakomeye muri iki gihe. Hazaba kandi hari n’itorero rw’igihugu.

WWW.RWANDANDIASPORA.GOV.RW ifatanije na « NeuLion iPTV

Service Rwanda Ltd » izerekana kandi guhera ejo (03/07/2010) amashusho (Video documentaries ) y’ibikorwa binyuranye bya

Diaspora.

Guhera kuri uyu wa gatandatu, WWW.RWANDANDIASPORA.GOV.RW ifatanije na « NeuLion iPTV

Service Rwanda Ltd » amashusho (Video documentaries ) y’ibikorwa binyuranye bya

Diaspora.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-1-1-5763.html

Posté par rwandaises.com