Ayo ni amagambo yavuzwe na Jeanette Kagame Umuyobozi wa Unity Club akaba n’umufasha wa Perezida wa Repubulika ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu nama ya gatatu ya Unity Club yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’abayobozi mu gushimangira umuco w’ubworoherane n’ukuri, tugamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda”.

Mw’ijambo rye, Jeanette Kagame kandi yabwiye abayobozi bitabiriye iyo nama ko ari ngombwa gukomeza gutera intambwe baharanira kudasubira aho u Rwanda rwahoze. Yongeye kubibutsa ko gushimangira umuco w’ukuri n’ubworoherane atari iby’ako kanya, avuga ko bisaba kubanza kubyumva neza.

Kuri iyo ngingo niho yahereye avuga ko Abanyarwanda bafitiye abayobozi icyizere, aboneraho kubabaza ati:”Ese twe turakifitiye?, Ese bo turakibafitiye? Ese tubayoboye dute ngo ibyo bibashe kugerwaho?”

Muri iyo nama kandi herekanywe film yiswe ‘My Neighbor, My Killer’ ya Anne Aghion, yerekana uburyo inkiko gacaca zakoze imirimo yazo n’uburyo abacitse kw’icumu bakiriye igikorwa cy’izo nkiko. Iyo film ni nayo yabimburiye ibiganiro byari biyobowe na Minisitiri Monique Nsanzabaganwa, byibanze ku ruhare rw’abayobozi mw’iterambere ry’u Rwanda. Benshi mu batanze ibitekerezo bakaba bibanze ku myumvire aho bavugaga ko mbere y’uko Abanyarwanda bahindura imyumvire bigomba guhera ku bayobozi.

Nyuma y’icyo kiganiro, abayobozi basabanye n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru, ibyo bikaba byabaye muri gahunda yiswe Iminsi 100, Ibyamamare 100, Impano 100, Ubutumwa 100, kikaba ari igitekerezo cyazanywe n’umuhanzi Bamporiki Edouard mu rwego rwo kwibuka no kugera ikirenge mu cy’abahanzi n’abanyamakuru bazize jenoside. Ni muri uwo muhango kandi Bamporiki Edouard yashyize ahagaragara igitabo yise “Icyaha Kuri Bo, Ikimwaro kuri Njye: Igiti Mwateye,dushaririwe n’imbuto cyeze”

Twabamenyesha ko Unity Club ari ihuriro ry’abayobozi bari muri guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye, rikaba ryaratangiye muri Gashyantare 1996. Rifite intego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye.

image

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza atanga igitekerezo,ibumoso bwe hari Minsitiri Musoni James naho iburyo bwe hari Vincent Karega

image

Minisitiri Monique Nsanzabaganwa na Minsitiri Marcel Gatsinzi na bo bitabiriye iyi nama

image

Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi wa Unity Club, ageza ijambo kubitabiriye inama

image

Abahanzi basusurukije abantu

image

First Lady n’abandi bayobozi basabana n’abahanzi n’abanyamakuru

image


Ngabo abahanzi n’abanyamakuru 100

Foto: IGIHE

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-5758.html

Posté par rwandaises.com