Kizza E. Bishumba

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe, ku wa 5 Nyakanga 2009 yatangarije abanyamakuru ko mu bidasanzwe Perezida Paul Kagame yakoze harimo no kwigisha abantu kumenya imiyoborere myiza.

Ibyo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo mu mahanga mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ubwo basozaga urugendo rw’umunsi umwe bagiriye mu bice bitandukanye by’igihugu berekwa hamwe mu haranze amateka y’ibikorwa by’ingenzi bya FPR Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1994.

Ahantu hatandukanye aba banyamakuru basuye mu rugendo rwakozwe hifashishijwe kajugujugu harimo Kagitumba, kumupaka w’u Rwanda na Uganda aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagabye igitero bwa mbere,ku Mulindi wa Byumba ahari icyiciro gikuru cy’izo ngabo,kuri Gereza ya Ruhengeri aho inkotanyi zabohoye infungwa zigera kuri 600 ndetse na CND(aho Inteko Ishinga Amategeko ikorera ubu) hari hacumbitse ingabo 600 zari zishinzwe kurinda umutekano w’abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi bari mu Rwanda icyo gihe.

Kabarebe yatangarije abanyamakuru ko iyo ntambara yarushijeho gukomezwa n’uko harimo no kurokora abantu mu gihe cya Jenoside ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabigezeho kubera ubuhanga bwa Perezida Kagame wari umugaba mukuru w’izo ngabo bwo kumenya gutegura neza intambara kuko igitangirwa igihe atari ahari bahuye n’ingorane nyinshi zirimo no gutakaza abayobozi bakuru ba gisirikare ndetse no muri politiki ibintu bikaba bitari binoze neza.

Yagize ati “iyo hataba Kagame ntacyo tuba twaragezeho ndetse n’abapfuye iyo ahaba ntibaba barapfuye. Kuba turiho uyu munsi sinshidikanya ko bishingiye kuri we”.

Yongeyeho ko Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane urubyiruko by’umwihariko bafite amahirwe yo kumwigiraho byinshi no kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza h’u Rwanda.

Jenerali Kabarebe yibukije ko Nyakwigendera Fred Gisa Rwagema yitabye Imana ku wa 2 Ukwakira 1990, nyuma y’urupfu rwe habaho guhuzagurika, ariko aho Kagame aziye ku wa 24 Ukwakira ahindura uburyo bw’imirwano no kwimura aho urugamba rugomba kubera ari bwo hatangiraga urugamba rwo mu birunga na Byumba mu misozi miremire kandi mu ishyamba ry’inzitane ari byo byatumye abasirikari bahoze ari aba FPR Inkotanyi bashobora kubona ubwihisho no kunesha ingabo za Leta yariho icyo gihe.

Yavuze kandi ko igitero cyo ku wa 23 Mutarama 1991 mu Ruhengeri cyafunguye gereza yaho byari mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko FPR iriho kandi ifite imbaraga ati “gutera Ruhengeri byari nko gutera Habyarimana iwe mu rugo kubera ko ari we n’abari bagize Guverenoma ye n’abasirikare bakuru bose bakomokaga mu Ruhengeri na Gisenyi”.

Icyo gihe hafunguwe abafungwa bagera kuri 600 barimo abahoze ari abasirikari bakuru ba Habyarimana n’abanyapolitiki barimo Koloneli Lizinde Théoneste, Muvunanyambo, abo bose bakaba barafashwe neza mu rwego rwo kunyomoza ibyavugwaga na Leta y’icyo gihe ko FPR Inkotanyi yicaga abaturage.

Ibitero bya Ruhengeri na Byumba byaguye ibirindiro by’Inkotanyi, nyuma
y’ibitero bitandukanye byagiye bigabwa muri Ruhengeri na Byumba FPR yashyize ibindiro byayo bikuru ku Mulindi ari na ho Perezida Kagame yabaga hamwe n’abanyapolitiki ba RPF-Inkotanyi.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena 1992 Batayo 4 yagabye igitero simusiga ifata umujyi wa Byumba ndetse ingabo ziza gusubira inyuma ku bushake bwazo, ngo ibyo byaje gutuma Leta ya Habyarimana yemera gushyikirana, imishyikirano yaje ahanini gucibwamo n’urupfu rwa Habyarimana rugakurikirwa na Jenoside yibasiye abatutsi bari mu gihugu.

Jenerali Kabarebe yavuze kandi ko kurokora abicwaga babifashijwemo ahanini n’abasirikare 600 b’Inkotanyi bari aho Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko iri ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, hakaba hari hazwi ku izina rya CND bari bayobowe na Jenerali Kayonga uyobora ingbo za RDF zirwanira kubutaka kuri ubu.

Yagaragaje ko ari ahantu hirengereye ku buryo ubwicanyi butangiye na bo barashwe  nk’uko ibisigisigi by’ibisasu byigaragaza kuri iyo nyubako, gusa ngo birwanyeho ari na ko barwana ku bantu babahungiragaho kugeza aho basokeyemo bagahura na bagenzi babo baturutse ku Mulindi bakarwana intambara yo kurengera abasigaye, bityo bashobora kugira abo barokora ari na ko bakomeje icyo gikorwa hirya no hino mu gihugu bagenda barokora abantu ari na ko barwana n’ingabo za Ex Far zakwirwaga imishwaro.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=260&article=7727

Posté par rwandaises.com