Perezida Paul Kagame avuga ijambo mu muhango wo kurahiza Abadepite mu Nteko (Foto; J. Mbanda)
Ntamuhanga Ningi Emmanuel na Gatabazi Thadeo

Abigabiza ibya rubanda bakuriwe inzira ku murima

KIMIHURURA – Kugira ngo mu gihugu habeho ubuyobozi bwiza, ni uko hatabaho kwitana bamwana hagati y’abayobozi. Ibyo byatangajwe na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Nyakanga 2009 mu muhango wo kurahiza Abadepite 3 bashya basimbura abatakiri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abo Badepite bashya ni Dr Ezechias Rwabuhihi na Jean Damascène Murara bo mu Muryango FPR Inkotanyi na Jean Baptiste Zimulinda wo muri PSD.

Baje basimbura Prof. Bikoro Munyanganizi, Béatrice Nirere na Gerald Ntwali bavuye mu Nteko kubera gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside na ruswa.

Aba Badepite binjiyemo mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amezi icyenda manda yayo itangiye.Nyuma yo kurahira kw’abo Badepite, hakurikiyeho kwakira indahiro y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga.

Abo ni Munyangeri Ngango Innocent, Mukandamage Josée na Rugabirwa Ruben.

Mu ijambo rye nyuma y’uwo muhango, Perezida Kagame, yagaragaje ko iyo umuyobozi ananiwe kuzuza inshingano ze bitagarukira ku kuva ku murimo kwe gusa, ahubwo kutuzuza inshingano kwe bigira ingaruka ku Banyarwanda bose kandi bikadindiza igihugu.

Perezida Kagame kandi yavuze no ku bayobozi begura ku mirimo yabo abantu bakavuga ko ari ubushobozi buke, ahubwo ashimangira ko atari byo agira ati “iyo uri umuyobozi ugafata ibyagenewe rubanda ukabishyira mu mufuka wawe cyangwa ukabyubakisha inzu yawe bwite umuntu yavuga ate ko icyo ari ikibazo cy’ubushobozi buke ?”

Yongeyeho ko abakunze kwigabiza ibya rubanda aba ari ingeso yabokamye kuva kera atari ikibazo cy’ubushobozi kuko abenshi bakunze kuba baranubatswemo ubushobozi hakoreshejwe umutungo wa Leta.

Perezida Kagame kandi yakomoje no ku iyirukanwa ry’abayobozi b’Uturere rimaze iminsi ririho, byaba mu kwegura, kweguzwa, abafatwa cyangwa bagafungwa.

Yavuze ko atari ubushobozi buke butuma umuntu ashyira mu mufuka ibya rubanda, ngo ahubwo aba yabuze ubushobozi bwo kubihisha ngo adafatwa.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje  kandi ko abo bose bagiye bahendahendwa bahindurirwa imirimo ngo barebe ko bakwikosora, aho bageze bakaryoherwa kugera ubwo babuze aho bashyirwa, avuga ko igihe kigeze ngo bakurikiranwe nta kubajenjekera.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=267&article=8055

Posté par rwandaises.com