Ku munsi w’ejo Sena yemeye iyoherezwa rya Maj Gen Frank Mugambage na Fatuma Ndangiza uwa mbere guhagararira u Rwanda muri Uganda uwa kabiri muri Tanzaniya.

Mugambage wari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida azasimbura Ignatius Kamali Karegyesa woherejwe guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo.

Ndangiza amaze igihe kinini ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Dr Joseph Karemera uyobora komite ya Politike yasobanuriye Sena ko impamvu komite yemeye Mugambage na Ndangiza ari inararibonye mu kazi kandi n’amashuri yabo akaba abemerera kugakora neza.

Niko gusaba ko na Sena yose yabagirira icyizere, bituma batorwa n’amajwi 100%.

Karemera yasobanuye ko “BOherejwe mu bihugu bazi neza …Mugambage yabaye kandi akora muri Uganda igihe kirekire.”

Yakomeje avuga kandi ko “bazi neza icyo bagiye gukora.”

Iyi nama kandi yemeje ko Antoine Munyakazi JURU wigeze kwemerwa na Sena, hashize imyaka icumi, agiye guhagararira u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, atari ngombwa ko yongera kwigwaho mbere y’uko yemererwa kujya guhagararira igihugu mu Buyapani.

Amakuru ya The New Times
    
Shaka
http://www.rwandagateway.org/sommaire.php3?id_rubrique=92

Posté par rwandaises.com