- Rwanda nziza Gihugu cyacu
Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga
Ngobyi iduhetse gahorane ishya.
Reka tukurate tukuvuge ibigwi
Wowe utubumbiye hamwe twese
Abanyarwanda uko watubyaye
Berwa, sugira, singizwa iteka.
- Horana Imana, murage mwiza
Ibyo tugukesha ntibishyikirwa;
Umuco dusangiye uraturanga
Ururimi rwacu rukaduhuza
Ubwenge, umutima,amaboko yacu
Nibigukungahaze bikwiye
Nuko utere imbere ubutitsa.
- Abakurambere b’intwari
Bitanze batizigama
Baraguhanga uvamo ubukombe
Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu
Byayogoje Afurika yose
None uraganje mu bwigenge
Tubukomeyeho uko turi twese.
- Komeza imihigo Rwanda dukunda
Duhagurukiye kukwitangira
Ngo amahoro asabe mu bagutuye
Wishyire wizane muri byose
Urangwe n’ishyaka, utere imbere
Uhamye umubano n’amahanga yose
Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.