Twagira Wilson

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza Gordon Brown yabwiye itangazamakuru ko Ubwongereza bugiye kuvugurura itegeko ryabwo kugira ngo abakoze Jenoside bihisheyo bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Itangazo ryoherejwe n’umuyobozi w’itumanaho muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko ibyo Gordon Brown yabivuze nyuma yo kubonana na Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu. Nk’uko iryo tangazo ribisobanura ngo itegeko ry’Ubwongereza rizavugururwa risubizwe mu bihe byo mu myaka ya 1991. Mu bindi Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yaganiriye n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nk’uko itangazo ryabyanditse n’umutekano mu Karere k’ibiyaga bigari n’uwari umuyobozi w’umutwe wa C.N.D.P. Generali Laurent Nkunda uvugwa ko agifungiye mu Rwanda. Ku kibazo cya Generali Laurent Nkunda, itangazo risobanura ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byatangiye ku kiganiraho no gufatanya kugishakira umuti urambye. Iryo tangazo tubikesha rigira riti « Si ikibazo gishobora kudindiza inzira y’amahoro yari imaze kugerwaho mu rwego rwo gushakira ituze n’umutekano w’akarere ».

U Rwanda mu muryango wa Commonwealth
Minisitiri Museminari Rose Mary ufite ububanyi n’amahanga mu nshingano ze akaba ari mu ntumwa zaherekeje Perezida Kagame mu Bwongereza yatangarije umunyamakuru wa Radiyo Rwanda ko Ubwongereza bushyigikiye kandidatire y’u Rwanda yo kwemerwa kwinjira mu muryango wa Commnwealth, akaba ari ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza. Commonwealth n’umuryango watangiye mu mwaka wa 1931 ugizwe n’ibihugu bisaga mirongo itanu na bitatu birimo ibiri ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi. Ibyo mu Karere biri muri uwo muryango uretse u Rwanda ni Uganda, Kenya na Tanzaniya.Twibutse ko ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu gihugu cy’Ubwongereza, Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama yigaga ku mihindagurikire y’ibihe “climate change” n’uburyo ibihugu by’isi byafatanyiriza hamwe gukemura icyo kibazo harimo n’u Rwanda nka kimwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

 

 http://www.orinfor.gov.rw/Imvaho902b.htm

Posté par rwandaises.com