Prof. Joseph Vyankandondera

Nzabonimpa Amini

NYARUGENGE – Ku wa 24 Nzeli 2009 muri Stipp Hotel, umuryango utegamiye kuri Leta witwa « Projet Ubuzima » washyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku rukingo rwa Sida hakoreshejwe amavuta yitwa « microbicide » akoreshwa n’abagore akaba afite ubushobozi bwo guhagarika ikwirakwizwa ry’agakoko gatera Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Prof. Joseph Vyankandondera, umuganga w’indwara z’abagore wayoboye ubwo bushakashatsi atangaza ko amahirwe agiye kuboneka mu kurengera abogore. Igice cya mbere cy’ubushakashatsi kikaba kirangiye hagiye gukurikiraho igice cyo gusuzuma ko uwo muti wabuza ubwandu burundu.

Kugeza ubu hakoreshejwe ubwoko bubiri bw’ayo mavuta ya «microbicide», amwe akaba akoreshwa mbere y’imibonano mpuzabitsina, andi akaba ashobora kumara umunsi wose. Ku bijyanye n’urukingo rurimo kwigwaho mu kwirinda Sida, Prof. Joseph Vyankandondera atangaza ko rukozwe n’imwe mu miti ikoreshwa mu kuvura Sida.

Nyuma y’ubushakashatsi, ibisubizo byerekana ko uwo muti wakiriwe neza, nta ngaruka zagaraye utera abawukoresheje, ubwo bushakashatsi kandi bukaba bwarakorewe ku bantu bazima batanduye.

Mu Rwanda abakoreweho ubushakashatsi ni 28 mu gaca ka Gikondo na Nyamirambo, abakoreweho ubushakashatsi abenshi ni abakora uburaya, ariko batanduye. Ahandi uyu muti wakoreshejwe ni mu gihugu cy’Afrika y’Epfo na Tanzaniya, hose ibisubizo by’ubushakashatsi bukorwa bikaba bitanga icyizere cy’uko uwo muti nta makemwa ufite.

Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abagore atangaza ko Abanyarwanda badakwiye kwirara ko urukingo ruri mu nzira yo kuboneka, ahubwo bakwiye gukomeza kwirinda.

Dr Ntirushwa Justin umukozi wa “Projet Ubuzima” yerekana ko ababana n’ubwandu ku isi ko ari miliyoni 33.2, muri bo abandura ku munsi bagera kuri 6.800 bose babarirwa munsi y’Ubutaya bwa Sahara, kandi abenshi ari ab’igitsina gore. Yemeza kandi ko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima igaragaza ko mu babana n’ubwandu bose 61 % ari ab’igitsina gore.

Akaba ari yo mpanvu inzego zinyuranye zasanze byihutirwa ko hakwihutishwa ingamba zafasha mu guhagarika ubwandu ku mugore ari mpamvu hakozwe ubushakashatsi kuri ayo mavuta ya « microbicide »

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=294&article=9356

Posté par rwandaises.com