Monique Mukaruliza, Minisitiri wa EAC mu Rwanda (Foto / J. Mbanda)

Thadeo Gatabazi

KIGALI  – Kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rutere imbere mu Karere, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wifuza ko habaho Viza imwe kugira ngo abitabira ibikorwa byawo biborohere kandi ubumwe muri uwo muryango burusheho gushimangirwa.

Ibyo byatangajwe na Monique Mukaruriza, Minisitiri w’u Rwanda muri EAC ku wa 23 Nyakanga 2009 ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru abasobanura iby’inama ya 2 ku ishoramari muri uwo muryango izabera mu gihugu cya Kenya kuva ku wa 29-31 Nyakanga 2009.

Minisitiri Mukaruliza yakomeje avuga ko ibyo uwo muryango ukomeje guharanira ari ugushyiraho Leta imwe, ariko na none icyangombwa akaba ari ugutera imbere mu bukungu. Akaba ari muri urwo rwego hafashwe umwanzuro w’abagize inzego za EAC kwigira hamwe uburyo hajyaho Viza imwe izajya ikoreshwa mu bihugu 5 biwugize kuri ba mukererugendo mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.

Yakomeje avuga ko uretse iyo viza imwe ubuyobozi bwa EAC bukomeje gukora inama hareberwa hamwe ibindi ugomba kugeraho byongerera agaciro umutungo mu Karere iherereyemo kugira ngo abaturuka hanze yawo bashobore kugira ibyo batanga bitubutse bijyanye n’ako gaciro.

Akaba ari muri urwo rwego ibyo byose kugira ngo bishoboke ari uko abantu bashishikarira kwitabira inama z’ishoramari kugira ngo bigiremo uburyo bwo gushora imari hanamenyekane uko abantu bagomba guha agaciro ibikorwa byabo kugira ngo bifate imyanya ya mbere ku masoko yo hanze y’Akarere.

Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, yatangarije kujya mu nama z’ishoramari harimo inyungu nyinshi, ariko ahanini ikigamijwe akaba ari ukwigira hamwe n’abandi bashoramari aho ubucuruzi bwisanzuye (Free Trade Area) bugeze bushyirwa mu bikorwa.

 

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=268&article=8106

Posté par rwandaises.com