Minisitiri w’Intebe mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 BRALIRWA imaze

Minisitiri w’Intebe Makuza Bernard asanga abikorera ari zimwe mu nzego leta izakomeza guha amahirwe yo guteza imbere ibikorwa byabo by’ishoramari cyane ko bitanga akazi ku banyarwanda benshi bikunganira na gahunda za Leta zigamije kurwanya ubukene.
Ibyo Minisitiri w’Intebe yabivugiye mu Karere ka Rubavu ku ya 20 Kanama 2009 aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Bralirwa imaze ivutse.
Ku birebana n’uruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko Bralirwa iza ku isonga dore ko iza mu basoreshwa banini ba mbere batanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu agira ati « N’umufasha wa Leta mu bikorwa byo kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza ».
Umushyitsi mukuru Makuza Bernard yaboneyeho  gusaba Bralirwa n’uhagarariye ikigo Heineken kwagura ibikorwa byabo atari ukwibanda ku binyobwa gusa akangurira n’abandi banyemari kudapfusha ubusa amahirwe yo gushora imari yabo mu Rwanda cyane ko ari kimwe mu bihugu ubu bigize « East Afrcan Community » ubu birangwa n’ituze n’umutekano usesuye.

Hasinywe amasezerano y’umushinga w’amayero 800,000

Twibutse ko muri uwo muhango bwana Van Box Meer wari uhagarariye ikigo Heineken afatanyije n’ubuyobozi bwa Bralirwa na Minisante bashyize umukono ku masezerano y’umushinga « Africa foundation fund » y’amayero asaga ibihumbi magana inane.
Akaba ari umushinga ikigo Heineken kizashyikirizamo ayo mafaranga Bralirwa, ubuyobozi bwa Bralirwa nabwo bukifashisha uruganda rwa UTEXRWA ruzakora inzitiramibu zizahabwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda nayo igafasha kuzikwirakwiza mu banyarwanda mu rwego rwo kurwanya malariya.
Umuyobozi wa Bralirwa Sven Piederiet yavuze ko imyaka 50 ishize kugeza ubu uruganda rwa Bralirwa rwakomeje kugeza ku bakiriya bayo ibinyobwa bifite ubuziranenge kandi habungwabungwa ibidukikije naho ngo mu mibereho myiza batangije amavuriro i Kigali na Gisenyi aho abaganga n’abafasha babo bapima Sida bakanavura abakozi ba Bralirwa n’abagize imiryango yabo mu rwego rwo gukoresha abakozi bafite ubuzima buzira umuze.
Mu bayobozi bari baherekeje Minisitiri w’Intebe mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ya Bralirwa ni Minisitiri Monika Nsanzabaganwa ufite ubucuruzi mu nshingano ze, Mitali Protais w’urubyiruko, Karega Vicent umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo kamere, Minisitiri Kamanzi Stanislas n’abandi.

Hibutswe abakozi bazize Jenoside

Mbere yo gutangira igikorwa ny’ir’izina kijyanye no kwizihiza isabukuru ya Bralirwa, abayobozi bafashe umunota wo kwibuka abari abakozi ba Bralirwa basaga 20 bazize Jenoside hanashyirwa indabo ku nyubako ntoya iranga urwibutso iri mu ruganda rwa Bralirwa ishami rya Gisenyi.
Bamwe muri abo bakozi bishwe mu 1994 nk’uko urutonde rw’amazina yabo rubigaragaza kuri urwo rwibutso ni Bizimungu Evarist, Munyazesa, Mbonigaba, Kampayana, J.Bosco Rwagasore mu bihayimana wari rev Pasiteri n’abandi.

Twagira Wilson

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1915b.htm

Posté par rwandaises.com