Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage nyuma yo kugera i Nyagisenyi muri Nyamagabe(Foto-Urugwiro)

Thadeo Gatabazi

NYAMAGABE – Baherereye ku rugomero rwa Rukarara ruri mu Karere ka Nyamagabe Umudugudu wa Kagano Umurenge w’Uwinkingi, ku wa 24 Kanama 2009, abaturage beretse Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko hari ibyo bashobora kwigezaho badategereje gusa inkunga zo hirya no hino.

Muri icyo gikorwa, Perezida Paul Kagame yasuye urwo rugomero rwa Rukarara rurimo kubakwa hagamijwe kuzabona megawate 9.5 z’umuriro w’amashanyarazi, ndetse anerekwa umudugudu ndwatwa wamaze gutera imbere bivuye muri gahunda y’agasozi ndatwa.

Nyuma yo kwerekwa ibyo abaturage ba Nyamagabe bigejejeho, yahuye n’abaturage b’ako Karere ku kibuga cy’imikino cya Nyagisenyi muri ako Karere, aho yaganiriye nabo.

Yabashimiye by’umwihariko kuba bitabira gukora nk’uko byagaragajwe n’igihembo Akarere kabo kahawe.

Mu rwego rwo gushishikariza abatuye ako Karere guhora kwitabira akazi, Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye gushyira amaganya iruhande agira ati “mwishakemo igisubizo cy’ibibazo bibatera amaganya, ariko na none mubishingiye ku kwiha agaciro”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Munyantwari Alphonse, wari umaze kwereka Perezida wa Repubulika ibikorwa by’ako Karere yabwiye abaturage ko urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame ko ruzatuma bava mu kubwirwa bakajya mu kwibwiriza.

Ashingiye ku byo Munyantwari yari amaze kuvuga, Perezida Kagame yibukije abaturage b’ako Karere n’Abanyarwanda bose ko kimwe mu bimenyetso by’uko wakoze ari ukugaragaza umusaruro, anahamagarira abanyamadini kujya bashimira Imana ibyo bageraho, ariko na none bibuka n’ibyo ibasaba gukora.

Ibibazo byabajijwe n’abaturage bikaba byari byiganjemo iby’amasambu no guhohoterwa cyangwa se abagiye bakwa ibyabo n’abantu ku giti cyabo bitwaje imyanya bariho mu buyobozi harimo na bamwe mu basirikari. Perezida Kagame yabijeje ko inzego zibishinzwe zigiye kubikurikiranira hafi bakarenganurwa.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=281&article=8727

Posté par rwandaises.com