Mugenzi Richard: umucamanza Bruguière yashatse kumukoresha ibihabanye n’amategeko (Foto / K. Kamasa)
KIGALI – Nyuma yo gushyira ahagaragara impapuro zita muri yombi abayobozi 9 b’u Rwanda mu mwaka wa 2007 abashinja kuba baragize uruhare mu ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Yuvenali, ndetse Umuyobozi Mukuru wa Protokole ya Leta, Madamu Rose Kabuye akaza kujyanwa mu Bufaransa kuburana urwo rubanza, abo umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Bruguière, yifashishije nk’abatangabuhamye be bakomeje kumwigarika umunsi ku wundi. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 27 Kanama 2009, Mugenzi Richard Bruguière yifashishije nk’uzahamiriza ubutabera uruhare rw’abari abasirikare ba FPR Inkotanyi yatangaje ko atangazwa n’ibyo abona ndetse n’ibyo yumva bivugwa n’uyu mucamanza dore ko yivugira ko nta na rimwe bari bahura ngo abe yamuhamiriza ibyo amwitirira. Muri iki kiganiro, Mugenzi yagaragaje ko imirimo yari ashinzwe muri kiriya gihe imwemerera kugira byinshi amenya ku ihanurwa ry’iriya ndege, dore ko kuva mu mwaka wa 1990 kugera muri Nyakanga 1994 yari ashinzwe umurongo w’itumanaho wa gisirikare (operator radio) wari ushinzwe gutata icyo ari cyo cyose cyinyuzwa mu mirongo ya radiyo nyuma yo kubihugurirwa mu gihugu cya Kameruni.