Perezida wa IBUKA, Bwana Simburudari Théodore
Mu gihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 13 Umuryango w’abanyeshuri bo mu mashuri makuru n’ayisumbuye bacitse ku icumu rya jenoside (AERG) umaze, Perezida wa IBUKA, bwana Simburudari Théodore yongeye gutanga impuruza ku nzego zose ngo zishakire umuti ikibazo cy’imitungo y’abarokotse jenoside yiganjemo amasambu ikomeje gusa n’ibohozwa hirya no hino. Iyo mihango yabereye kuri Petit Stade i Remera, tariki ya 16 kanama uyu mwaka.
Nk’uko bwana Simburudari yabitangaje, ngo hari abana bagiye bamburwa n’imiryango yabo imitungo basigiwe n’iwabo, ndetse ngo hari n’aho inzego z’ibanze zigena ibigomba gukorerwa mu masambu yabo batabanje kubabaza. Ngo hari abatakiba mu gihugu, ariko n’abagihari ngo basa n’abadafite ijambo aho iby’iwabo biri. Si ibyo gusa kuko ngo na IBUKA yigeze gusaba ko na konti z’ababyeyi babo zari ahantu hatandukanye nko mu babanki no mu Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi y’u Rwanda (CSR) bazigiraho ububasha nta mananiza. Aho niho yaboneye asaba ko hajyaho urwego rushinzwe kubarura iriya mitungo y’abana barokotse ntizazimire burundu bareba.
Tugarutse ku bijyanye n’amasambu, ngo gahunda y’imidugudu yagiye iyashegesha cyane kuko aho babuze amasambu ari ay’abo bana ahita atangwa batabanje no kumenyeshwa cyangwa kuyasabwa no gushumbushwa. Ibyo ngo byarabaye mu Karere ka Karongi, mu Bugesera n’ahandi. Ayo masambu barasaba ko yashinganwa kuko no gutanga indishyi ubwabyo biracyari ikibazo cy’ingorabahizi.
Si ibyo bibazo gusa abana barokotse jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 bahura na byo, ngo haracyari n’ikibazo cyo kutagira aho abahahamurwa n’ibyo babonye bavurirwa. Uhahamutse ngo ajyanwa ahavurirwa abafite ibibazo byo mu mutwe bose kandi mu by’ukuri ikibazo atari kimwe.
4466 barangije kaminuza
Insanganyamatsiko y’uriya munsi yagiraga iti « Intambwe tumaze gutera tuyikesha intsinzi n’ubutwari kandi twiyemeje gutanga umusanzu n’akarusho mu kubaka igihugu cyacu ».
Nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, bwana Kabera Jean Paul ngo umuryango wa AERG wavukiye muri Kaminuza y’u Rwanda, ukaba wari ufite inshingano zo kwibuka no guharanira kubaho kandi neza. Ibyo bishimira bamaze kugeraho ni byinshi birimo gutegura ibikorwa bitandukanye byo kwibuka, gusura inzibutso za jenoside zitandukanye no kuzikoraho ubushakashatsi, gushishikariza abantu kwandika ku mateka ya jenoside n’ibindi.
Abanyeshuri 4466 ngo ubu babashije kurangiza kaminuza kubera ubuvugizi bakorewe na AERG, ubwo buvugizi bukaba ngo ari na kimwe mu byatumye Abanyarwanda baba hanze (diaspora) bagira igitekerezo cyo gutangiza gahunda yiswe « One Dollar Campain » igamije kubakira abana bacitse ku icumu batagira aho bataha.
Mu byo bateganya gukora ngo harimo kongera imbaraga mu gusura barumuna babo bakiri mu mashuri yisumbuye, kongerera ubushobozi abanyamuryango, gukoresha amahugurwa abajyanama b’ihungabana n’ibindi. Nyamara n’ubwo hateganywa ibyo byose, ikibazo cy’ubushobozi buke ugereranyije n’ibikeneye gukorwa ngo kiracyari imbogamizi ikomeye. AERG ariko ngo arashimira cyane abayitera ingabo mu bitugu, ku isonga hakaba harimo Leta y’u Rwanda yababereye umubyeyi w’intagereranywa.
Mu ijambo rya Minisitiri w’Uburezi, bwana Muligande Charles yagarutse ku kibazo cy’abayobozi b’ibigo by’amashuri banga ko abana batangiza AERG mu bigo bayobora, akaba yarabasabye kumva akamaro kayo no gusobanukirwa ko abanyamuryango bayo atari abagizi ba nabi. Yasabye abanyamuryango ba AERG kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagatekereza ejo hazaza nk’uko biyemeje guharanira kubaho, kandi neza. Yavuze ko gufasha AERG ari ugufasha igihugu kuko ari ugufasha abana bacyo kujijuka. Ati « Ntidushobora guhindura ibyabaye ariko dushobora guhindura ibyo tubayemo kandi tukanateganyiriza ejo hazaza. Uwashaka guheranwa n’amateka yahora yibaza ngo ‘Kuki’ kandi nta gisubizo yabona ».
Muri iyi mihango hatanzwe impano zitandukanye ku bantu bagiye bafasha AERG mu buryo bukomeye, barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda, ingabo z’igihugu, abatangije AERG n’abandi.
AERG ifite abanyamuryango barenze ibihumbi mirongo ine (40 000) mu gihugu cyose. Abo yafashije kwiga bakarangiza barasabwa kujya bazirikana na barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri, ibyo bakabikora mu gusura no gushyigikira amashuri yabahaye ubumenyi mu rwego rwo kuzirikana akamaro yabamariye.
Higiro Adolphe
http://www.orinfor.gov.rw/imvaho1915a.htm
Posté par rwandaises.com