Mutsindashyaka Théoneste (Foto / Izuba Rirashe)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ku cyicaro cyarwo i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa 20 Kanama 2009, rwemeje ko Mutsindashyaka Théoneste uherutse kwirukanwa ku mirimo y’ubunyamabanga bwa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,Mukasine Marie Claire, Makombe J.M.V na Karani Alexis bagomba kwitaba urwo rukiko ku wa 27 Kanama 2009 nk’abaregwa mu rubanza Gatwabuyenge Vincent, Gasana Charles na bagenzi babo ku bijyanye no gutanga amasoko ya Leta binyuranyije n’amategeko no gutangira ubusa ibya Leta.

Urwo rubanza rujyanye n’inyubako y’ibiro by’Intara y’Iburasirazuba yagombaga gutwara miliyari 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma haza gusinywa andi y’umugereka angana na miliyari 1.5 adafitiwe ibisobanuro bifatika.

Kugeza ubu urukiko rukaba rwakurikiranaga gusa Kasana Charles wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Gatwabuyege Vincent wari Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mugarura Alexis watsindiye isoko ryo kubaka ibyo biro n’abandi bakozi bakoraga muri iyo Minisiteri bagera kuri 6.

Nk’uko byatangajwe mu rukiko, icyemezo cyo gutumiza muri urwo rubanza Mutsindashyaka Théoneste, Mukasine Marie Claire, Makombe J.M.V ushinzwe amasoko ya Leta mu Ntara y’Iburasirazuba na Karani Alexis umucungamari muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo byakunze  kugarukwaho n’abaregwa ndetse n’abunganizi babo.

Umucamanza yibukije ko ingingo ya 16 y’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi bakarengerwa kimwe nta vangura, ari yo mpamvu abavugwa muri iyo dosiye bose bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.
Ubushinjacyaha kandi muri urwo rubanza bwasabye ko ikirego cyahinduka, ahavugwa “gutangira ubusa ibya Leta” bikitwa “kunyereza umutungo wa Leta”.

Mutindashyaka muri urwo rubanza aregwa gushyira umukono ku mabaruwa rimwe na rimwe ngo mu buryo bwihutirwa kandi ibyo byari mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ari we Kasana Charles. Hari kandi ngo kuba yarahise amenyesha “Enterprise EMA” ko yatsindiye isoko kandi bitari mu nshingano ze ndetse nambere y’uko ikigo gishinzwe amasoko ya Leta kibigaragaza.

Mukasine we aregwa gushyira umukono ku masezerano y’amafaranga miliyoni 347 zirenga atabanje kugenzura, we akavuga ko nta cyaha yumva yakoze kuko hari izindi nzego zabaga zabanje kuzisuzuma.

 

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=279&article=8632

Posté par rwandaises.com