-Yigana Perezida Kagame ku buryo utabizi wagirango niwe neza neza!

-We n’ abavandimwe be bakuriye mu kigo cy’ imfubyi kuko ababyeyi babo bapfuye bakiri bato cyane

-Bwa mbere yigana Perezida Kagame yigaga mu mwaka wa mbere w’ amashuri yisumbuye

-Yibuka ko yamaze iminsi 4 bamwigisha koza mu menyo kandi asa n’ aho aciye akenge
-Yabaye mu gisirikare imyaka isaga 4

-Yafunzwe umunsi umwe mu buzima bwe
-Ubwo bamunnyuzuraga, ngo yahobeye abakobwa benshi ndetse bamuraza no mu mazi
– Yikundira kunywa Fiesta, kuko umubyeyi we yigeze kumukubitira kunywa inzoga

Yaje atunguranye, abantu benshi bamwibazaho ndetse bakumva bashaka kureba cyangwa kumva umusore utinyuka akigana Perezida Paul Kagame kandi bidasanzwe bimenyerewe muri uru Rwanda. Uyu nta wundi ni Ndahiro David umusore w’ imyaka 31, wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ amategeko muri INILAK.

Amavuko ye n’ ubwana bwe

N’ ubwo ngo bitoroshye kumenya igihe yavukiye kubera ubuzima yabayeho ndetse ntanabone icyemezo cy’ amavuko (Birth Certificat/Attestation de Naissance), Ndahiro David avuga ko Sekuru yamubwiye ko yavutse tariki ya 1 Nzeli 1980, avukira mu gihugu cya Uganda ahitwa i Bururi (Abaruri ni bumwe mu bwoko buba muri iki gihugu cya Uganda).

Ndahiro David avuga ko hari ibintu bigera kuri bine atazibagirwa byamubayeho mu bwana bwe:

1. Ngo iyo bajyaga kwiga bakererewe bageraga mu nzira bakajya kwihisha mu biti byitwa amatovu ubundi bataha inkoni zikababona.

2. Ubwa mbere ajya i Kampala yatinye kujya mu ivatiri ndetse n’ aho ayigereyemo yagiye ahinda nkayo kugeza agezeyo, aza gucecekeshwa no kubona inzu y’ igorofa yabonaga igiye kumugwira!

3. Ubwo yambaraga inkweto bwa mbere yaratambutse biramunanira ku buryo ngo bamufashe amaguru bakamwigisha kugenda nk’ umwana muto kandi akuze.

4. Bamushyiriye umuti ku buroso ngo yoze amenyo ashyiramo n’ imbaraga ze zose ku buryo ishinya ye yangiritse cyane ndetse ngo bamwogereje amenyo inshuro enye mbere y’ uko abimenya.

image
Ndahiro David wigana Perezida mu mvugo

Amashuri abanza

Ndahiro David amashuri ye abanza yayatangiriye ahitwa Cyamukona mu Karere ka Mubende ko muri Uganda, aho hano ngo hari harehare cyane ku buryo ngo hari urugendo rusaga l35.

Iri shuri yaje kurivamo ajya ahitwa i Bugema, kuri iri shuri ngo bahigaga ari Abanyarwanda 5 gusa, icyakora ngo n’ umuyobozi w’ iki kigo nawe yari Umunyarwandakazi; David avuga ko yababazwaga cyane n’ uko Abagande biganaga babatukaga babita abararo (abatunzwe n’ inka).

Uyu musore avuga ko atazigera yibagirwa uburyo umunsi umwe umuzungu wari umuyobozi wabo (Doyen/ Headboy) kuri iryo shuri yamukubitaga inkoni mu mugongo kuko yari yakererewe n’ uko bakarwana inkundura kakahava.

Muti: ”Byagenze gute?” Ngo hari kuwa Gatanu David aza ku ishuri yakererewe n’ uko uyu muzungu amutambika inkoni amwangira ko agenda, icyakora arahatiriza amucaho, umuzungu niko kuyimukubita mu mugongo undi nawe arakaye ahita amwishyura; gusa umwarimu yahise aza ahosha iyo ntambara.

Ngo ntibyarekeye aho kuko uyu muzungu afatanyije n’ Abagande ndetse n’ Abanyakenya bigaga muri icyo kigo cya Bugema bagiye kubatega ngo babakubite; umukobwa umwe (uba i Kigali ubu) yahise ababurira ngo bace indi nzira ariko we na murumuna we witwa Mugabo John barabyanze, nuko baragenda binjira muri urwo ruziga rw’ ababateze, maze umuzungu agiye kumukubita ayora umusenyi amusuka mu maso arahuma bahita biruka.

Amashuri yisumbuye

Amashuri ye yisumbuye yayatangiriye mu ishuri ryo mu Ntara y’ Iburasirazuba ryitwa APECOM Gakenke, David ariko atangaza ko atigeze atangira amashuri ye yishimye na gato kuko yatangiranye ishuri amakayi atanu gusa, imyenda ibarirwa ku ntoki n’ inkweto za kamambiri (kamba mbili) ibi byose akaba yarabitwaye mu gikarito yakuye mu kigo cy’ imfubyi barererwagamo cya Gakoni.

Ageze ku ishuri nabwo ngo yarahuritse cyane kuko ngo yannyuzuwe n’ abakobwa batagira ingano bamutegekaga kubahobera ubutitsa, ndetse ngo kuri uwo munsi bitewe n’ umunaniro yari yirirwanye yagiye kuruhuka aryama ubuticura ku buryo byageze n’ aho bamuterura bakajya kumuryamisha mu mazi akaza kwicura asanga ayagaramyemo.

Bwa mbere yigana Perezida mu mvugo yigaga mu mwaka wa mbere ubwo Ingabo z’ U Rwanda zari muri Congo; nibwo Ndahiro yahagaze imbere y’ abanyeshuri aho bararaga (dortoire/dormitory) mu ijwi nk’ irya Paul Kagame agira ati: “Going in Congo we have no other interest than… we are going to Congo just for stopping enemies…” , kuva ubwo ngo abanyeshuri bajyaga bahora bamusaba kubiganira Perezida Kagame.

David ntiyakundaga kuvuga ahubwo ngo yahoraga yicecekeye ariko ngo ibikorwa by’ amasengesho ku munsi w’ isabato yabigaragaragamo cyane, dore ko ari n’ umukristo w’ umudivantiste w’ umunsi wa karindwi kuva kera kugeza magingo aya.

Abanyeshuri ngo baramukundaga cyane kuko yiganaga Perezida Kagame ku buryo iyo yavaga mu kigo cy’ imfubyi akagera ku ishuri yasaga n’ aho yibagiwe ubuzima bw’ ubupfubyi yabagamo.

Urukundo rw’ aba banyeshuri yarushije kurubona cyane mu mwaka wa 2002 ubwo bari bagiye gukora ikizamini cya Leta aho yahagaze imbere y’ abanyeshuri akababwira ko batagomba gutinya ikizamini ngo bagire ubwoba ahubwo ko bakwiye kucyereka ko nabo bakomeye.

Ibi yabivuze mu ijwi ry’ Umukuru w’ Igihugu Paul Kagame ariko kubera abanyeshuri bari bahuruye baje kumureba byatumye umupolisi aza kureba ibyo aribyo n’ uko asanze yigana Perezida ahita amufata amujyana muri kasho gusa ngo yarayemo umunsi umwe, abanyeshuri byari byabababaje ku buryo n’ ikigo cyari kigiye kumwirukana ariko abanyeshuri bamusabira imbabazi karahava, niko kumureka ahita atangira gukora ikizamini cya Leta nk’ abandi.

Ndahiro David mu gisirikare

Mu mwaka wa 2002 ubwo yari akirangiza amashuri ye yisumbuye nibwo yahise ajya mu ngabo z’ igihugu, gusa ngo ntiyamenyekanye cyane ariko ngo umugoroba umwe nibwo bari mu gitaramo (kitamaduni) umwe mu basikare wari umuzi kuri APECOM yamusabye ko yabatamira n’ uko mu ijwi ry’ Umukuru w’ Igihugu abwira izo ngabo ati: “Asikare vumilia; ntabwo muri aba mbere, nti muri aba kabiri muje hano, ariko igitendo cya gisirikare cyo gihora ari kimwe, twiga gukunda igihugu…” abasirikare ngo bari bananiwe ndetse ubona nta mbaraga (morale) bafite, ariko ngo nyuma y’ iri jambo bagaruye morale.

Ndahiro David muri Kaminuza

Mu mwaka wa 2006 ubwo yari akiva mu gisirikare, Ndahiro yahise ajya kwiyandikisha muri Kaminuza y’ Abadiventiste b’ abalayiki ya Kigali (Institut Laïc Adventiste de Kigali: INILAK), gusa ubushobozi bwamubanye buke cyane arabireka ku buryo yatangiye kwiga neza mu mwaka wa 2008 abifashijwemo na mwene wabo.

Kwiga amagetegeko se byaje bite?

David Ndahiro avuga ko kuva kera akiri umwana yakundaga Politike by’ agahebuzo ku buryo umunsi umwe nyina yamwicaje we na murumuna we John Mugabo, akababaza icyo bumva bazaba n’ uko mu kumusubiza Ndahiro agira ati: “Njyewe nzaba Perezida” naho Murumuna we ati: “Njyewe nzaba Umukozi w’ Imana”.

Rero ngo gukunda Politiki byamubayemo ku buryo ari kimwe mu byatumye yiga amategeko muri iyi Kaminuza twavuze haruguru, aho agiye kurangiza amasomo ye mu by’ amategeko uyu mwaka dore ko yatangiye no kwandika igitabo gisoza Kaminuza.

Ariko na none ngo kuba akunda Perezida Kagame ndetse akamufata nk’ umuntu w’ icyitegererezo (his role model) nabyo biri mu byatumye ajya kwiga amategeko. Yagize ati: “Jyewe nkunda Umukuru w’ Igihugu cyane kandi ka gaciro ahora adusaba kwiha nkamubonamo cyane.”

Ubuzima bwe busanzwe

David Ndahiro ni imfubyi ku babyeyi be bombi. Akunda kunywa Fanta ya Fiesta, kuri iyi ngingo avuga ko kera yigeze kunywa inzoga umubyeyi umubyara akamukubita, nuko kuva ubwo ahita ayireka kugeza n’ uyu munsi ngo ntarayisubiraho.

Ngo n’ ubwo abibonye vuba aha akuze, David yikundira kurya ifiriti, amakaroni ndetse n’ umuceri w’ipirawu; akunda indirimbo za Ambassadors of Christ ariko agakunda by’ umwihariko indirimbo yitwa “Nta bituro” ya Korali Abakurikiye Yesu.

Atangaza ko nta nshuti y’ umukobwa aragira, mu rwenya rwinshi yagize ati: “kuri ubu nta nshuti mfite, mbese ndi ku isoko mpuzamahanga!”

Burya rero umuntu wese agira igitabo yanditsemo amateka ye atandukanye bitewe n’ urugendo yakoze mu buzima, uyu munsi tubagejejeho uwo Ndahiro David ariwe, uko yabaye ho n’ aho ageze yubaka ejo he hazaza muri uru gendo rw’ ubuzima; mu nkuru itaha tuzabagezako icyo avuga ku mpano ye yo kwigana umukuru w’ igihugu Paul Kagame ndetse n’ ibindi bibazo abantu benshi bakunze kumwibazaho(…).

Kanda hano »> urebe Ndahiro David arimo Kwigana Perezida Kagame muri Serena Hotel

Ruzindana RUGASA