Kuva ku itariki ya 12 kuzageza tariki ya 28 Gashyantare 2011, abahanzi b’abanyarwanda baserukiye mugihugu cy’ubufaransa gukina umukino witwa NGWINO UBEHO/L apluie et les larmes wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), binyuze mu kigo cyayo cy’ubuhanzi, ukaba warahimbwe unandikwa na Gakire Katese Odile, mu gihe cyo kwibuka kunshuro ya 15 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda, ukaba urimo indirimbo zanononsowe ni umuhanzi wo muri Burkina Faso, Alif Naaba, n’imbyino zakozwe n’umuhanzi Flora Thefaine, (Chorégraphe Togolais-Francaise),abifashijwemo n’abunganizi( assistants) Ruzibiza Wesley na Cécile Grassin.

Urwo rugendo rwateguwe kandi rushyirwa mubikorwa n’ikigo cy’ubuhanzi cyitwa Cie Kossiwa, Nantes, kibifashijwe n’umugi wa nantes n’abandi batera nkunga.

Ni muri urwo rwego abahanzi 15 aribo: Murinda Thierry, Bahati Emmanuel, Kamanzi Samuel, Mutangana Moise, Biraguma Tharcisse, Nyiranshimiyimana Régine, Christine, Clémentine, Benimana Viateur, Nzibaranga Hyppolite, Habimfura Maurice, Mutijima Emmanuel, Baziramakenga Natasha, na Dushime Eugène.

Abo bose atoranijwe mu abaririmbyi n’abacuranzi ba orchestre Ikobe, abakaraza ba CUA Ingoma Nshya n’ababyinnyi b’imbyino gakondo na comtemporaine b’Itorero Amizero, Inyamibwa n’INDANGAMUCO, bakaba baratojwe gukina uwo mukinowiswe Ngwino Ubeho/La pluie et les larmes.

Mu by’ukuri, nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’umujyi wa Nantes (Maire) utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye aba bahanzi nyarwanda bafatanije na Cie Kossiwa kandi akanitabira uwo mukino, aba bahanzi baje gukina uwo mukino inshuro 3, ni ukuvuga inshuro ebyiri munzu mberabyombi ya Onyx Lca Carrière mu mujyi wa Nantes, ufatwa nk’umujyi wa mbere mu bijyanye n’ubuhanzi mu Bufaransa, ukaba kandi uzwiho kugira abaturage( les Nantais) basobanukiwe n’imihangire, bitoroshye na gato kubemeza ko hari uwabarusha guhanga mu bijyanye no kwandika amakinamico, filime n’ibitabo ndetse no guhimba imbyino; kuburyo baje kuwukunda bakanawutangarira, ndetse banemeza ko uri ku rwego ruhanitse.

Ahandi uwo mukino wakiniwe ni mu mujyi wa Mayenne naho ukaba warakunzwe cyane kurusha Nantes, bigaragaza ko uru rubyiruko rw’abahanzi nyarwanda rufite ejo hazaza heza mu buhanzi mpuzamahanga.

image

image
image

image
image

image

image
image

image
image
image
image
Ayo mafoto yose aberekana bakina mukino ‘Ngwino Ubeho/ La Pluie et Les Larmes

image
Nantes: Salles zabaga zakubise zuzuye…

image
Ufashe indabo ni Flora Thefaine watoje ababyinnyi

image
image

HABIMFURA Maurice
Uhagaririye urugaga rw’abahanzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda