Perezida Paul Kagame aganira na Minisitiri w’Ubuzima Richard Sezibera mu muhango wo gusoza ingando z’itorero kuri stade Amahoro(Foto-PPU)
Thadeo Gatabazi

GASABO

– Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 

3 Kanama 2009 ubwo yari mu muhango wo gusoza icyiciro cya 7 cy’itorero ry’igihugu cyiswe “Imbangukiragutabara”, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’umutoza w’ikirenga w’Itorero ry’Igihugu yifuje ko buri Munyarwanda yanyura mu itorero kugira ngo babe umusemburo w’iterambere ry’u Rwanda.

Ibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabitangarije muri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali mu muhango wo gusoza ingando y’itorero ryari rigizwe n’abantu 45.210 barimo abagore 26.834 n’abagabo 18.376. Izo ngando zikaba zaratangiye ku wa 13 Nyakanga 2009.

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika yavuze ko izo ntore zihawe uburenganzira bwo kuba intore z’igihugu bivuze ko zihawe uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe, kandi abibutsa ko nta ntore iterera iyo, ahubwo ifatanya n’abandi, bityo ingufu zabo zigakora igikorwa kigaragara.

Ku bijyanye n’inshingano izo ntore ziyemeje gukora zijyanye no kwita ku buzima bw’abantu, Perezida Kagame yatangaje ko atari intore z’ubuzima gusa, ahubwo zizaba intore zigomba kwitanga mu guteza imbere igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye bitari iby’ubuzima gusa bigamije iterambere.

Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwibutsa Abanyarwanda ko isuku ari ngombwa kugira ngo ubuzima bwiza bugerweho, anaboneraho gusaba intore z’abafatanyabikorwa mu buzima kuzahora zishishikariza Abanyarwanda kwitabira isuku igihe cyose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Richard Sezibera, na we wari muri uwo muhango, yavuze ko izo ntore zitangira gukora ayo mahugurwa zamenyeshejwe ko nta ntore y’akazuyazi ibaho, ibyo akaba ari byo byabaye umusingi imihigo itandukanye mu by’ubuzima izo ntore zahize “Nyakubahwa Perezida muri izi ntore nta iy’akazuyazi irimo,twumvikanye nazo ko iyakazuyazi tuzayishyushya ikajyana n’izindi bitaba ibyo igaparika’.

Rucagu Boniface, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yatangarije abari aho ko izo ntore zitangira zagaragaje ibibazo 10 biri mu rwego rw’ubuzima, akaba ari byo byanashingiweho mu kuziha amahugurwa.

Musonera Jackson, umwe mu ntore zaturutse mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuforomo ku bitaro bya Rwinkwavu, yatangaje ko ayo mahugurwa yafatiwemo ingamba ku by’ubuzima kandi ko imihigo yahigiwemo igomba kuzashyirwa mu bikorwa.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=272&article=8287

Posté par rwandaises.com