Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza atangiza igikorwa cyo kubaka amashuri

Ibi ni ibyavuzwe na Minisitiri w’intebe Bernard Makuza ubwo yari arangije kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze  mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubaka amashuri azigirwamo icyiciro cy’imyaka 9 y’ibanze(9YBE). Minisitiri w’intebe akaba yarasabye abaturage ba Kimonyi ndetse n’abo muyindi mirenge baturanye gukomeza kwishakamo ibisubizo nkuko babigaragaza bafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu, cyane cyane bahereye ku burezi kuko ari urufunguzo rw’iterambere rirabye.  Minisitiri w’intebe yakomeje avuga ko iki gikorwa ari ingirakamoro ku banyarwanda bose kuko hari ibibazo byinshi byagiye bikemuka kubera kwegereza abanyeshuri amashuri, akaba kandi ari intego Leta y’u Rwanda yihaye yo kureka buri mwana w’Umunyarwanda akagira ubumenyi bw’ibanze ndetse akanakomeza mu yisumbuye. Yavuze ko hagomba imbaraga za buri wese kugirango hubakwe ireme ry’uburezi rirambye. Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yagize ati “Tugomba kwishakamo ibisubizo, twubaka umunyarwanda ufite ubushobozi, ubumenyi, usobanutse , witunze kandi akabasha no  kwihangira  umurimo”. Aha Minisitiri w’intebe Bernard Makuza yasobanuye ko atari ubwa mbere Abanyarwanda bishakamo igisubizo, yagize ati “Jenoside yakorewe abatutsi yahagaritswe n’abanyarwanda, ingufu abanyarwanda bafite ntabwo zatuma dutegereza ko hari abandi bazaza kudushakira ibisubizo by’ibibazo  dufite, ahubwo tugomba gushyira za mbaraga hamwe maze tugafatanya bikazatuma tubasha kwikemurira ibibazo tugaca ukubiri no gutekereza ibizaturuka ku bandi”.

Minisitiri w’intebe kandi yavuze ko abanyarwanda bagomaba gushyira ingufu mu burezi bukwiye kandi bukajyana n’uburere bubereye umunyarwanda, ibi bizasaba integanyanyigisho, amahugurwa, n’imfashanyigisho biboneye. Minisitiri w’intebe kandi yongeyeho ko hagomba ubwitange bwa buri  munyarwanda wese. Yakomeye avuga ko bigaragara ko hari impinduka ugereranyije n’ibihe byahise aho wasanganga ishuri ritarabonaga ubonetse wese, ariko ubu buri mwana wese yemerewe kwiga aho ashatse hose uko yaba angana kose. Ibi bikaba bituruka ku buyobozi bwiza buha amahirwe angana ku banyarwanda bose muri rusange.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Bwana Harebamungu Mathias yatangaje ko iki gigorwa ntako gisa kuko abanyarwanda bose bakibonamo kandi aribo kigirira akamaro muri rusange akaba asanga ari umusanzu ukomeye w’abanyarwanda mu kubaka uburezi buhamye.

Twabibutsa ko igikorwa cyo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri byatangiye hose mu gihugu, ku italiki ya 16 nzeri, kigatangizwa ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Musanze, umurenge wa Kimonyi, akagari ka Muramira, ku kigo cy’amashuri cya Kitabura. Muri iki gikorwa  harateganywa kubakwa ibyumba 5 ndetse n’ubwiherero 24, igikorwa kikaba cyaratangijwe na Minisitiri w’intebe Bernard Makuza aherekejwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, amadini ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Muri iki gikorwa kandi abaturage bagizemo uruhare rukomeye nkuko byashimangiwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana Karabayinga Célestin ngo buri muturage yatanze inkunga y’amafaranga 500 yo gushaka ibikoresho. Ubu bakaba barihaye intego  ko mu  mezi 2 ibikorwa byo kubaka aya mashuri bizaba birangiye.

Umwe mubari bahagarariye ababyeyi, Bukuru Thomas yashimye  kiriya gikorwa, agaragaza ibyishimo ndetse n’ibyiza Leta y’u Rwanda imaze kubageraho birimo umutekano,uburezi bwiza n’ibindi . Abaturage bose kandi muri rusange bashimiye Minisitiri w’intebe kuba yifatanyije nabo, bamwizeza ko batazatezuka ku nshingano bihaye zo gukorera igihugu ndetse no kwiteza imbere ubwabo. Minisitiri w’intebe Bernard Makuza akaba yarabasabye kujya bafata neza ibikorwa byiza baba babonye bakanongeraho n’ibindi, yasabye kandi abanyeshuri gushyiraho umwete  bakiga bagatsinda bakazaba abayobozi b’ejo hazaza.

Bugingo Fidèle

Posté par rwandaises.com

Orinfor@Copyright 2009 E-mail: info@orinfor.gov.rw