Senateri Gregory Meeks waje ayoboye itsinda ry’Abasenateri bavuye muri Amerika
Thadeo Gatabazi

Kuri gahunda y’uruzinduko rwabo rw’akazi mu Rwanda ruteganyijwe kurangira  ku wa 02 Nzeri 2009, itsinda ry’abasenateri 5 b’abanyamerika bayobowe na Gregory Meeks ku wa 31 Kanama 2009 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho beretswe bakanasobanurirwa amateka ya Jenoside mu Rwanda, bakanashyira indabo ku mva zishyigiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko byagaragajwe n’imyirondoro yabo yahawe abanyamakuru, Gregory Meeks waje ayoboye iryo tsinda akaba yaragize uruhare rw’igihe kirekire mu buyobozi bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aho yagiye ashingwa imirimo itandukanye ijyanye na politiki y’Amerika, ndetse akaba yaragaragaye mu nzego zitanga ibitekerezo ku ishyirwaho rya politiki y’icyo gihugu no guharanira umutekano wacyo.

Mu byo yagizemo uruhare bindi, Meeks yagaragaye mu guteza imbere ubukungu muri icyo gihugu, afasha inzego zibishinzwe gushyiraho amabwiriza agenda ibigo by’imari nka za banki n’ibindi birimo gushyigikira ubwishingizi bw’ibyo bigo n’umutekano wabyo.

Undi mu basenateri baje muri urwo ruzinduko rw’akazi akaba yari Sheila Jackson Lee wari kuri manda ye ya 7 muri sena yahoo, akaba n’umuyobozi mushya w’umugore wa komiti ntoya ku bijyajye na n’umutekano wa taransiporo no kurinda ibikorwa remezo.

abandi bakaba barimo Jack Kingston wategetse Leta ya Georgia mu myaka 16 yashize agatorerwa kujya muri sena kuri manda ye ya 9 mu kwezi kw’Ugushyingo 2008.

Ibindi byamuranze mu kazi ke, nk’uko bigaragara mu mwirondoro we, ngo yaharaniye kugabanya imisoro, kuringaniza ingengo y’imari ndetse no kugabanya iyivanga rya Leta mu buzima bw’abaturage cyane.

Abandi bakaba Mel Watt wavukiye mu gihugu cya Mecklenburg mu majyaruguru ya Leta ya Carolina muri Kanama 1945 akarangiriza amasomo ye kuri kaminuza ku nshuro yambere ku sihuri rya York Road High School mu gace ka Charlotte, na Marcia Fudge wo muri Leta ya Ohio muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu ruzinduko rwabo, bazasura ahantu hatandukanye harimo ibitaro bikuru bya kaminuza y’ubuvuzi ya Kigali(CHUK) aho bazaganira n’ubuyobozi ndetse bakazanasura Perezida wa Repubulika basoza uruzinduko rwabo.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=284&article=8893

Posté par rwandaises.com