Perezida Paul Kagame, Musenyeri mukuru wa diyoseze ya Kigali Thadeo Ntihinyurwa hamwe n’umuyobozi wa paruwasi Innocent Konsolateri(Foto-J.Mbanda)
Kizza E. Bishumba

REMERA – Perezida Paul Kagame ku wa 5 Nzeli 2009 mu muhango wo gutaha no guha umugisha Kiliziya ya Paruwasi ya Remera yitwa “Regina Pacis” (Umwamikazi w’Amahoro), yubatswe ku bwitange bw’abakirisitu bayo, yashimiye igikorwa cyiza abakirisitu b’iyo Paruwasi bakoze cyo kwiyubakira kiliziya nziza agira ati “ubu iyi kiliziya ibaryoheye kurusha iyo muba mwarayubakiwe n’undi kuko bishoboka ko wayihabwa n’undi ntuyiteho igahita isenyuka”

Perezida Kagame yakomeje kandi agira ati “byose birashoboka cyane iyo abantu bafite ubushake kandi ingero zirahari dushingiye ku byo duhora dukangurira abantu kwikorera”. Yongeyeho ko gukora bitagomba kubuza umuntu gusenga nk’uko gusenga bitagomba kubuza umuntu gukora.

Perezida wa Repubulika yanibukije ko bimaze kuba amateka ku Rwanda aho ibintu byinshi Abanyarwanda basigaye batangwaho urugero mu kugira ibyo bigereraho badateze amaboko ku baterankunga gusa. Yatanze urugero ku miyoborere myiza, isuku, kwiteza imbere n’ibindi ati “urwo rugero rwiza u Rwanda rutangwaho nk’abakirisitu, nk’Abanyarwanda ndetse nk’abayobozi mu nzego zitandikanye kugera no miryango yanyu mukwiye kubyubakiraho mukagera ku bindi byiza kurushaho”.

Mu rwego rwo kunganira muri icyo gikorwa, Perezida Kagame yatanze inkunga ingana na miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda  kuri 36 z’ideni bari basigayemo banki agira ati “iyo ujya kunganira umuntu wikoreye umutwaro uremereye ntumutwaza umutwaro wose kuko na we wavunika.

Ndafataho kimwe cya kabiri cy’umuzigo mwari musigaranye muri banki ndebe n’ikindi nazabafashamo”.

Umushumba w’Arikidiyosezi ya Kigali, Nyiricyubahiro Musenyeri Ntihinyurwa Thadée, wayoboye uwo muhango yashimiye abakirisitu ba Paruwasi ya Remera n’abandi bagize uruhare mu iyubakwa ry’iyo kiliziya bose, amenyesha Perezida Kagame ko ari abo kwizerwa kuko besheje umuhigo batangiye mu mwaka wa 2000 bakoresheje ubwitange bwabo.

Gusa ngo n’ubwo igikorwa cyakozwe ari cyiza inzira iracyari ndende kuko hari ibikibura bijyanye n’aho abaseseredoti bagomba kuba n’ibindi.

Iyo Kiliziya yubatswe mu gihe cy’imyaka icumi ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 82.436.100 inkunga nini ikaba ari iy’abakiristu ba Remera, inshuti zayo, inzego z’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo n’Umurenge wa Kimironko.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=286&article=8966
Posté par rwandaises.com