Anaclet Kalibata, Umuyobozi w’Ikigo cy’Abinjira n’Abasohoka (Foto – Arishive)

Ndagijimana Servilien

Amakuru Izuba Rirashe rikesha ikinyamakuru “The New Times” avuga ko Ikigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka (RID: Rwanda Immigration Department) cyaje ku isonga ku bindi bihugu byose by’Afurika mu guhabwa igikombe n’Ishyirahamwe Nyafurika rigamije Imicungire n’Imiyoborere myiza (African Association for Public Administration and Management).

Nyuma yo kwerekana umushinga w’uburyo bushya bw’imikorere mu Rwanda, inteko y’abatanga amanota yemeje ko u Rwanda rwatsinze irushanwa, nyuma yo gukurikirana no kumva, mu gihe cy’iminota icumi, ibisubizo ku bibazo byabazwaga abahagarariye ibihugu 5 byari bisigaye mu ipiganwa ari byo u Rwanda, Uganda, Zambia, Ghana n’Afurika y’Epfo.

Ku wa 20 Nzeli 2009 ni bwo ibyo ibihugu byashyikirije imishinga yabyo abagize inteko y’inararibonye zagombaga gutanga amanota, iyo nteko ikaba yarafashe igihe cy’iminsi ibiri cyo gusesengura iyo mishinga no gutangaza uwatsinze. Ijonjora ryabereye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.

Anaclet Kalibata, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, yatangaje kuri telefoni, ko bishimiye kwakira icyo gikombe kandi ko bashimiye abantu bose babafashije kugera ku ntsinzi.

Yakomeje avuga kandi ko icyo gikombe ari ishimwe ry’ubufatanye bw’Abanyarwanda, kikaba kije mu gihe u Rwanda rwiyemeje gushyira ingufu mu gutanga serivisi nziza ku barugana bose. Asanga kandi icyo gikombe ari ikimenyetso kigaragaza ko ahari ubushake ibintu byose bishoboka.

U Rwanda rwabaye urwa mbere mu irushanwa ryari ryatangiye mu Gushyingo 2008 rikaba ryari ryitabiriwe n’ibihugu 57 byo ku mugabane w’Afurika.

Igikombe cyatanzwe na AAPAM (Ishyirahamwe Nyafurika Rigamije Imicungire n’Imiyoborere Myiza) kigaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi iba iteganyijwe n’ibigo bitandukanye mu guteza imbere no gutsimbakaza imikorere mishya igamije guteza imbere imiyoborere myiza kandi ku buryo burambye kugira ngo bifashe abaturage bo muri Afurika kugira imibereho myiza.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=294&article=9353

Posté par rwandaises.com