7. Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagararira u Rwanda ku rwego Ambasaderi:
 RWAMUCYO Ernest, i Londres mu Bwongereza


 KABARE Jacques , i Paris mu Bufaransa 

17 December 2009
Ku wa gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2009, Inama y‘Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama yatangiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifuriza Abanyarwanda n’Abagize Guverinoma Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2010. Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze Abaminisitiri bashya muri Guverinoma aribo Bwana RWANGOMBWA John, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi na Madamu RUHAMYA Uwineza Coletha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 02 Ukuboza, 2009.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere zikurikira:
 Imishinga y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho no Gusakaza amakuru;
 Ibikorwa byihutirwa muri gahunda yo kuhira imyaka;
 Ingamba z’ivugururwa ry’imitangire ya serivisi zigamije korohereza ishoramari mu Rwanda.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko ya politiki n‘umushinga w‘itegeko rigena imicungire y’ibiza mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
 Iteka rya Perezida ryimurira Assistant Commissioner of Police Jeannot RUHUNGA mu Ngabo z’Igihugu ku ipeti rya Lt Colonel.

 Iteka rya Perezida ryinjiza Abasirikare bakurikira muri Polisi y’Igihugu rikabaha n’amapeti ya Polisi: 1. Major John Bosco KABERA ku ipeti rya Polisi rya Assistant Commissioner of Police 2. Capt Vincent SANO ku ipeti rya Polisi rya Chief Superintendent 3. Capt Emmanuel HATARI ku ipeti rya Polisi rya Chief Superintendent 4. Capt Faustin KALISA ku ipeti rya Polisi rya Chief Superintendent 5. Lt Jean Claude MURANGIRA ku ipeti rya Polisi rya Superintendent 6. Lt David BUTARE ku ipeti rya Polisi rya Superintendent
 Iteka rya Perezida ryinjiza Abasirikare bakurikira muri Polisi y’Igihugu:

1. WO II David KALIMBA 2. S/Sgt Charles TUYISENGE 3. S/Sgt Eric MIGERI RURINDASHYAKA 4. Cpl Jean Maurice NIYIREMA 5. Pte MUNGUYIKO NZAMUYE 6. Pte Edouard NDAHIRO
 Iteka rya Perezida ryinjiza Abapolisi bakurikira mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imicungire ya za Gereza: 1. SUPT Richard KAMANZI 2. CIP Louis Marie KAYIJUKA 3. IP Emmanuel NDORI 4. AIP William NTAGUNGIRA
 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw‘ Ubutabera n’ Ubunyamabanga bwarwo;
 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rijyana no kwemerera bamwe mu bakozi b’Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro kugira ububasha bwo kuyihagararira mu Nkiko:

1. Bwana ZAWADI Stephen 2. Madamu KABIBI Speciose 3. Bwana GASANA Raoul Amrani 4. Bwana KAYITARE Paul 5. Bwana GATETE Vincent 6. Bwana MUSAFIRI Alain 7. Bwana TUGIRUMUREMYI Raphael 8. Bwana MUGIRE Rwampfizi Joseph.
 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imiterere n’Incamake y’Imyanya y’Imirimo y’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO).

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umunsi wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 16 mu mwaka utaha wa 2010 izabera i Remera kuri Sitade Amahoro mu Mujyi wa Kigali. Insanganyamatsiko ni: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turushaho gufatanya mu guhangana n‟ihungabana”.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ba Ambasaderi bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda:
 Bwana Col. Remy SINKAZI w’igihugu cy‘ u Burundi, ufite icyicaro i Kigali;
 Bwana HUSSEIN AWAD Ali w’igihugu cya Sudan, ufite icyicaro i Kampala.

7. Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagararira u Rwanda ku rwego Ambasaderi:
 RWAMUCYO Ernest, i Londres mu Bwongereza
 KABARE Jacques , i Paris mu Bufaransa

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:
Muri Perezidansi ya Repubulika Bwana Joe RICTHIE, Umujyanama Mukuru wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w„Abadepite Madamu MUKARURANGWA Immaculée, Umunyamabanga Mukuru
Muri MINECOFIN Madamu KAMPETA SAYINZOGA Pichette, Umunyamabanga Uhoraho
Muri MINIYOUTH Bwana KALISA Edouard, Umunyamabanga Uhoraho
Muri SINELAC Madamu MUKANGABO Beata, Umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi. 9. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ya Komite y’Impuguke yari ishinzwe gukora iperereza ku ihanuka ry’indege yari itwaye uwahoze ari Perezida w‘u Rwanda Bwana Juvenali Habyarimana yemeza ko itangazwa.

10. Mu bindi
a) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
 Ku italiki ya 02 Ukuboza i Kigali hateraniye Inama rusange iba buri mwaka y’abaganga b’inzobere mu byo kubaga baturutse mu bihugu 9 by’Afurika yo hagati, iy’iburasirazuba n‘iyo mu majyepfo (College of Surgeons of East, Central and Southern, COSECSA), muri iyo nama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagizwe Umuyobozi w’Icyubahiro;
 Ko mu Kwakira, 2009 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje agatabo gakubiyemo uko ibarurishamibare mu by’ubuzima rihagaze.

b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
 Igikorwa cyo gutanga indangamuntu nshya kubazisabye bose kizarangirana n’impera z’uyu mwaka wa 2009;
 Isuzuma ry’imihigo rizaba nyuma y’igihembwe cya 2 rigakorerwa igihembwe cya mbere ni cya 2.

c) Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
 impushya zisanzwe zo gutwara ibinyabiziga zizakomeza kugira agaciro mu gihe cy’amezi abiri kubera ko igikorwa cyo gutanga indangamuntu nshya kubazisabye bose kitararangira;
 Gereza ya Rubavu igomba kuba yimuwe mu gihe cy’amezi atandatu;
 Amahugurwa y’Abapolisi 1521 yaberaga i Gishari mu Ntara y’Iburasirazuba azasozwa ku wa 17 Ukuboza 2009.

d) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko
 U Rwanda rwaguze indege 2, ruranateganya kugura iya gatatu, ibi bikaba byerekana intambwe rumaze kugeraho mu iterambere mu ngendo ziruhuza n’ibindi bihugu;
 Ko ku ma taliki ya 9-10 Ukuboza, i Kigali hateraniye Inama y’Abamisitiri b’Ibikorwa Remezo bo mu Rwanda, u Burundi, Tanzaniya n’abafatanyabikorwa, baganiriye ku nyigo y‘ umushinga wa Gariyamoshi iva Dar Es Salaam ikagera Musongati, iciye Isaka, Kigali, Keza na Gitega barayemeza. Bemejwe ibipimo bizangenderwaho mu kubaka iyo Gariyamoshi. Imirimo izatangira muri 2011, iteganyijwe kuzarangira muri 2014.

e) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) hatangiye gutanga amasomo y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ikoranabuhanga ry‘Imicungire y‘ Itumanaho(Masters Degree in Communication Management).
f) Minisitiri w‘Uburinganire n‘Iterambere ry’Umuryango na Minisitiri w‘Urubyiruko bashimiye abitabiriye Itorero ry’Urubyiruko n’iry’Abagore n’Inzego zose zabigizemo uruhare zose.

g) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri uko ingengabihe y‘umwaka w’Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye izaba imeze mu mwaka wa 2010, Igihembwe cya mbere kizatangire ku italiki ya mbere Gashyantare kirangire taliki ya kabiri Mata 2010.
MUSONI Protais
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

 (source: www. gov.rw)

Posté par rwandanews.fr